RDC: Intumwa idasanzwe ya LONI yasabye impande zombi zishyamiranye ko zakumvikana
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 09 Ukuboza, Leila Zerrougui, uhagarariye umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Félix Tshisekedi.
Imvano y’ibiganiro byabo, kwari ukurebera hamwe uko havugururwa Amasezerano agena manda y’ubutumwa bw’umuryango wabibumbye muri iki gihugu Monusco buteganyijwe kurangiza manda kuwa 20 Ukuboza 2020.
Agaruka ku bibazo byugarije Congo , Leila Zerruigui yasabye impande zombi guhanganisha politiki nta rwango kuko aribyo bizatuma abaturage batabibabariramo. Yagize ati“ Muri abafatanyabikorwa ntimugomba kubizanamo urwango kandi urugomo rukorerwa abaturage muruhagarike”
Nk’uko itangazamakuru rya perezida ribitangaza, Leila Zerrougui yasobanuye ko Abanyekongo bagomba ubwabo guhitamo uko bayobora inzego zabo.Yagize ati: “Ikintu kiduhangayikishije ni ukureba niba iki kibazo kitazakomeza.”
Madamu Leila Zerrougui yanatangaje ko we n’umunyamabanga w’’Umurayango wabibumbye abereye intumwa muri Kongo bafitiye icyizere Ubutegetsi buyoboye iki gihugu burangajwe imbare na Félix Tshisekedi.
Comments are closed.