RDC: Umusirikare ukomeye yatawe muri yombi, akekwaho kuvugana na Sultan Makenga wa M23

7,787
Kwibuka30

Umusirikare uri ku rwego rwa General muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo yatawe muri yombi kubera ko akekwaho kuvugana na General Sultan Makenga wa M23.

Amakuru aturuka muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo, aravuga ko Lt. General Philemon Ilunga nyuma yo gutahurwaho ko ashobora kuba avugana n’ubuyobozi bw’ingabo z’umutwe wa M23.

Kwibuka30

Ikinyamakuru Congo Actu cyavuze ko Lt.General Ilunga Philemon yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 20 Nzeli 2022 bikozwe n’abasirikare b’umutwe udasanzwe urinda perezida wa repubulika, ajyanwa gufungirwa muri gereza ya Makala igice gifungirwamo abantu bari mu nzego zo hejuru mu gihugu.

Kugeza ubu nta makuru yari yemeza icyo yazize, gusa bamwe mu bantu batashatse ko amazina yabo ashyirwa mu itangazamakuru, babwiye umunyamakuru wa Congo actu ko uwo mu general yazize kuba yaragiye avugana mu bihe bitandukanye na General Sultan Makenga uyobora igisirikare cya M23, umutwe umaze igihe warashegeshe igihugu cya Congo ndetse ukaba umaze igihe warigaruriye agace ka Bunagana.

Leave A Reply

Your email address will not be published.