La Liga yamaganye imagambo y’ivangura aherutse gukorerwa umukinnyi wa Real Madrid Vinicius Jr

6,867
Kwibuka30

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Espagne ryamaganye ibikorwa n’amagambo y’ivanguraruhu ku mukinnyi wa Real Madrid.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Espagne “LA LIGA” ryaraye rishyize hanze itangazo ryamagana ibikorwa n’imvugo z’urwango ziganjemo amagambo y’ivanguraruhu yakorewe umukinnyi wa Real Madrid Bwana Vinicius Jr ufite inkomoko mu gihugu cya Brazil.

Kwibuka30

Amagambo y’ivangura ashingiye ku ruhu yatangiye gukoreshwa n’abakunzi b’ikipe ya Atletico Madrid mbere y’umukino wagombaga guhuza iyo kipe na Real Madrid kuri iki cyumweru taliki ya 18 Nzeli 2022, abakunzi b’ikipe ya Atletico Madrid bavugaga ko Vinicius Jr ari ingagi, ndetse ibyo bikorwa byaje no gukomereza mu kibuga aho abafana bateraga indirimbo baririmbira uwo musore w’umwirabura abwirwa ko ari ingagi.

Nyuma y’ibyo bikorwa bigaragara ko byababaje benshi, ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru LA LIGA ryavuze ko byamaganye imvugo cyangwa igikorwa icyo aricyo cyose gishingiye ku ivangura ry’uruhu, ndetse ryizeza ubutabera gukorana narwo bya hafi mu gushakisha ababikoze byose ngo bashykirizwe ubutabera.

Twibutse ko uwo mukino warangiye ikipe ya Real Madrid yatsinze Atletico Madrid ibitego bibiri kuri kimwe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.