RDF irashinja FARDC kurasa ibisasu bya rokete mu Rwanda

11,038

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwasabye itsinda ry’ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu karere (EJVM/The Expanded Joint Verification Mechanism) gukora iperereza ku bisasu byarashwe n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bikagwa ku butaka bw’u Rwanda.

Ibi bisasu byaguye mu bice binyuranye by’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi, byangije ibikorwa binyuranye by’abaturarwanda.

Ibi bisasu birimo ibyaguye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi, birimo icyaguye ku isoko rya Kinigi kiraryangiza.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, rivuga ko Igisirikare cy’u Rwnda cyasabye EJVM gukora iperereza kuri ibi bikorwa by’ubushotoranyi.

Iri tangazo rivuga ko ibi bisasu byarashwe na FARDC byaguye mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022 hagati ya saa tatu na mirongo itanu n’icyenda (09:59′) na saa yine n’iminota 20 (10:20′) bikagwa mu Mirenge ya Kinigi na Nyange mu Karere ka Musanze ndetse no ku bice byo ku mupaka mu Murenge wa Gahunda mu Karere ka Burera bigakomeretsa abasivile bikanangiza ibikorwa bihari.

Rwanda Demands Investigation on DRC Forces Shelling on Rwandan Territory –  KT PRESS

Bimwe mu bikorwa byangijwe n’ibisasu byaje biturutse muri Repubulika iharanira demokrasi ya Congo.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga, yavuze ko kugeza ubu muri aka gace ibintu biri u buryo ndetse “n’abakomeretse bakaba bahawe ubuvuzi mu gihe ubuyobozi bukiri kubarura ibyangiritse.”

Col Ronald Rwivanga yasoje agira ati “RDF irasaba ko EJVM ikora iperereza ryihuse kandi ubuyobozi bw’u Rwanda burasaba ubwa DRC kubigiramo uruhare.”

Image

Comments are closed.