Wa musirikare w’Uburusiya waburanishirizwaga muri Ukraine yakatiwe gufungwa burundu

11,050
Kwibuka30
Archives des Vadim Shishimarin - JusticeInfo.net

Umusirikare w’Umurusiya wafatiwe ku rugamba n’ingabo za Ukraine yakatiwe n’inkiko zo muri icyo gihugu igihano cyo gufungwa burundu nyuma y’uko ahamijwe ibyaha byo mu ntambara.

Sgt Vadim Shishimarin wimyaka 21 y’amavuko wo mu ngabo za Russia zoherejwe ku rugamba aho icyo gihugu kiri gutana mu mitwe n’ingabi za Ukraine aherutse gufatirwa ku rugamba mu kwezi kwa kabiri k’uno mwaka, uno musirikare yafatiwe mu nkambi y’ahitwa Chupakhivka mu majyaruguru y’igihugu cya Ukraine.

Uyu musirikare bigaragara ko akiri muto mu myaka arashinjwa kwica ku bushake umuturage w’umusirvile witwa Oleksandr Shelipov w’imyaka 62.

Sergent Vadim yemeye ko yarashe kubushake uyu musaza ariko akavuga ko ari amategeko nawe yahawe n’abari bamukuriye ku rugamba, ariko agasaba imababazi umupfakazi wa nyakwigendera.

Kwibuka30

Umwunganizi mu by’amategeko wa Sergent Vadim yagerageje kuvugira umukiliya we, ndetse avuga ko yari yagerageje kutamurasa ariko bikanga, yagize ati:”Umukiliya wanjye yari ku rugamba, yari afite abamukuriye ari nabo baduteye twese ubu, uyu musore yagerageje kutarasa, ndetse ko n’igihe yarashe yabikoze kubera umutekano we kuko iyo atari kubikora nawe ubwe yari kuraswa”

Uyu musirikare yireguye avuga ko mu masasu atanu yari afite mu mbunda ye, ane yose yayarashe inyuma kubera kwanga kurasa umusivili, ariko abona ko bashobora kumutahura maze nawe akicwa, ahitao mu buryo bugoranye kurasa mzehe Oleksandr.

Nyuma yo kwemera ibyaha nawe ubwe yakoreye mu ntambara, urukiko rwo mu murwa mukuru wa Ukraine rwavuze ko rutanyuzwe n’ibisobanuro yatanze maze akatirwa igifungo cya burundu.

Comments are closed.