RDF yasobanuye iby’iraswa ry’umusirikare wa FARDC

7,757

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwasohoye itangazo buvuga ku iraswa ry’umusirikare wa DRCongo warasiwe ku mupaka uhuza Ibihugu byombi, buvuga ko yabanje kumisha amasasu mu basivile n’Abapolisi, akaza kuraswa n’umwe mu Bapolisi b’u Rwanda.

Itangazo rya RDF ryasohotse nyuma ya saa sita kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022, rivuga ko uyu musirikare wa FARDC yarashwe ahagana saa mbiri na mirongo ine n’itanu (08:45’) z’igitondo ubwo yinjiraga mu Rwanda anyuze kuri Petite Barrière afite imbunda y’intambara izwi nka AK47.

Iri tangazo rivuga ko uyu musirikare utaramenyekana umwirondoro yinjiriye kuri uyu mupaka agatangira kumisha amasasu mu baturage b’abasibire bariho bambukiranya umupaka, akabakomeretsa ndetse agakomeretsa n’Abapolisi babiri b’u Rwanda.

Riti Umupolisi wu Rwanda yasubije amasasu mu kwirwanaho ndetse no mu kurinda abasivile bambukiranyaga umupaka ndetse nabakozi bo ku mupaka.

RDF ivuga ko uyu musirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarashwe amaze kurenga metero 25 yinjira ku butaka bw’u Rwanda.

Iri tangazo rivuga ko Igisirikare cy’u Rwanda cyahise gitumiza itsinda rihuriweho rishinzwe kugenzura imipaka mu karere EJVM (Expanded Joint Verification Mechanism) kugira ngo rikore iperereza kuri iki gikorwa.

U Rwanda kandi rwanamenyesheje ubuyobozi bwa DRC ndetse n’abakozi bo ku mipaka ku mpande zombi kuza gusura ahabereye iki gikorwa.

Iri tangazo risoza rigira riti Turahumiriza abantu bose ko umwuka ku mupaka ubu umeze neza.

Comments are closed.