RDF yiteguye guhangana na Islamic State igihe cyose yakwibasira u Rwanda

5,326
Mozambique: RDF kills 14 militias in last five days - YouTube
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yavuze ko RDF yiteguye guhangana byamazeyo n’umutwe wa Islamic State mu no gihe wagerageza kwibasira u Rwanda.

Binyuze mu muvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, RDF yatangaje ko u Rwanda na RDF biteguye guhangana n’umutwe w’Abahezanguni b’umutwe wa Islamic State mu gihe uno mutwe wagerageza kwibasira u Rwanda.

Ibi bivuzwe nyuma y’aho ingabo z’u Rwanda RDF zifatanije n’ingabo za Mozambique zimaze guhashya uwo mutwe ndetse ukamburwa n’ibirindiro wari warafashe mu gihugu cya Mozambique.

Ku munsi w’ejo hashize kuwa kane (taliki ya 12 Kamena 2021) nibwo hakomeje gucicikana inyandiko aho uwo mutwe wagize uti:”Rwanda, igihugu cy’Abakristu kirimo guhohotera abasilamu”

Ibyo babishingiye ku bikorwa ingabo z’u Rwanda ziri gufashamo iza Mozambique guhashya inyeshyamba bivugwa ko zikorana na IS mu ntara ya Cabo Delgado ya Mozambique.

Nyuma y’aya magambo yavuzwe n’uyu mutwe, bamwe mu Banyarwanda bagize impungenge ko uno mutwe ushobora kwibasira u Rwanda mu bitero by’ubwiyahuzi nk’aho byagiye bigaragara mu myaka ishize nko mu gihugu cya Uganda.

Nyuma y’ibyo byose byavuzwe n’uwo mutwe wa IS, ndetse no mu gusubiza impungenge za bamwe mu Banyarwanda, umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Col RWIVANGA yavuze ko ko u Rwanda rudashobora kohereza ingabo hanze mu kugarura amahoro n’umutekano maze rukananirwa kubungabunga umutekano w’imbere mu gihugu cyayo, mu kiganiro yahaye BBC yagize ati:

Ni gute twaba twiteguye kohereza ingabo mu yandi mahanga mu gihe tudashoboye kwirinda [ubwacu]. Ntibyaba byumvikana.

Ni iki bamwe mu Banyarwanda batuye i Kigali babona gikorwa cya RDF?

Bamwe mu batuye i Kigali bafite uburyo babona igikorwa cy’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique.

Uwitwa Alain Rugira, ni umwogoshi muri imwe muri za Salon zogosha hano i Kigali, yagize ati:”…ku bwanjye mbona nta kibazo kirimo kuba RDF yaragiye gutabara abavandimwe, nizeye imbaraga zabo n’ubunyamwuga bagira, ni ikintu bagiye bagaragaza kenshi mu bihe bya kera n’ibihe by’ubu sintewe ubwoba n’izo message ya Islamic State, nubwo ntavugira Abanyarwanda bose, ariko sintekereza ko hari Umunyarwanda ushidikanya ku bushobozi bwa RDF

Umwiza Josee, twamusanze ateze imodoka ahazwi nko muri gare yo mu Mujyi, ati:”…Uku ndeba ndi mukuru, imyaka 45 ndayirengeje, Abanyarwanda rero tuzi agaciro ko gufasha umuvandimwe, mu gihe Genocide yariho ikorwa, LONI yanze kudutabara, ndetse n’abaturanyi barabyanze, ahubwo bareberera ubwicanyi, ubu rero u Rwanda ntirwakwanga gutabara umuvandimwe urushakaho ubufasha, ibyo byihebe byo ubanza bitaduteye ubwoba, tuzahangana nabyo uko biri kose…”

Gedeon Ntawukuriryayo:”…nanjye nabyumvise, ngo bya byihebe byavuze ko turi kubangamira Islam, sibyo, mbona abasilamu hano bubashywe nk’abandi, ndetse Leta itanga konji ebyiri zose mu rwego rwo kububahisha, nizeye RDF, ntacyo bazadutwara…”

Iyo ugerageje kureba mu maso y’abanyarwanda hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu murwa mukuru, ubona ntacyo bibabwiye, ndetse ubona benshi batazi n’ubwo butumwa bwa IS, ubona bahuze bashakisha ubuzima cyane ko benshi bahamya ko ubuzima bwakomeye kurushaho.

Twibutse ko muntangiriro z’ukwezi gushize, u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi 1,000 muri Mozambique, mu cyumweru gishize hoherejweyo abandi.

Ingabo za Mozambique zifashijwe n’iz’u Rwanda zimaze kwisubiza uturere twinshi tw’intara ya Cabo Delgado twari twarigaruriwe n’inyeshyamba zo muri iki gihugu.

Aho twagiye duhura n'umwanzi twaramuneshaga – Col. Rwivanga wanahishuye ko  Umusirikare w'u Rwanda yakomerekeye ku rugamba. - Inkanga

Comments are closed.