Remera–Ngoma: Abaturage barasaba amashanyarazi ngo bave mu icuraburindi.


Abaturiye urugabano rw’Uturere twa Ngoma na Kayonza cyane cyane abo mu Murenge wa Remera, Akagari ka Bugera, muri Kabeza, barasaba guhabwa umuriro w’amashanyarazi na bo bakabasha kwiteza imbere nk’abandi.
Abaturage baganiriye na Indorerwamo.com bavuga ko bagorwa no kogoshesha abana babo, kurahurira umuriro muri telefone zabo n’ibindi, bagashimangira ko baramutse bawuhawe byabafasha no mu iterambere ryabo by’umwihariko mu kwihangira umurimo.
Mukamuranga Athanasie, utuye mu Mudugudu wa Kabeza muri Bugera, yagize ati: “Ikibazo cy’umuriro cyo rwose kiratubangamiye, nk’ubu dore mfite abana kujya kubogoshesha binsaba urugendo rurerure nibura rw’iminota nka 40, tuva mu Rugabano ho muri Ngoma tukajya kwiyogoshesha mu Kagari ka Cyinzovu ho muri Kayonza ubwo ni ukugenda gusa. Telefone nayo kugira ngo nyirahuriremo binsaba urundi rugendo.”
Yakomeje agira ati:“Kuba tunaturanye n’Umurenge wo ukaba ucana ariko twe tudacana tubifatamo ikibazo kandi kugeza ubu twarabibamenyesheje none nti turawuhabwa.”
Uwitwa Nsabimana Jean Pierre, utuye mu Mudugudu wa Kabeza, mu Kagari ka Bugera, yagaragaje ko urubyiruko bafite rwari rukwiriye kubyaza umusaruro umuriro w’amashanyarazi.
Ati:“Ikibazo dufite ubuyobozi burakizi, ariko batubwiye ko hagiye hasigara uduce tumwe na tumwe, natwe tuzagerwaho gusa kugeza ubu twarategereje amaso ahera mu kirere.”
Yakomeje asaba ko bakorerwa ubuvugizi nabo bagahabwa umuriro w’amashanyarazi.
Ati:“Umuriro uramutse ubonetse twakora imirimo igiye itandukanye nk’umwuga w’ububaji, gusudira ndetse n’iyindi natwe tukiteza imbere.”
Mugisha Olivier, utuye i Kabeza akaba yiga muri Kaminuza y’u Rwanda, nawe ahamya ko kuba nta muriro w’amashanyarazi bafite bibagiraho ingaruka zikomeye.
Yagize ati: “Rwose turabangamiwe cyane. Ndi umunyeshuri, mfite mudasobwa ibitsemo amasomo yose niga. Iyo ngeze mu biruhuko, simbasha kuyasubiramo kuko ntabona umuriro. Ngerageza gukoresha telefone, ariko igahita ishiramo umuriro, bikansaba guhagarika ibyo nkora, cyane ko n’aho nshobora kuyirahurira umuriro atari hafi.”
Akomeza avuga ko kubona amashanyarazi byabafasha mu iterambere.
Ati:“Duhawe umuriro, najya nza mu biruhuko nkashaka imashini nkogosha, nkabona amafaranga yo kuzasubiza ku ishuri.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yemeza ko ikibazo kizwi kandi ko hari gahunda yo kugikemura mu buryo bwihuse.
Ati:“Turabizi kandi ubu turi gukorana na REG mu ishyirwa mu bikorwa rya Phase ya mbere, aho twahereye mu mirenge idafite amashanyarazi ya Rukumberi, Sake na Zaza.”
Yakomeje avuga ko uyu mwaka bateganya guha amashanyarazi abaturage ibihumbi 20 gusa.

Ni mu gihe ikiciro cya kabiri kizatangira muri Mutarama 2026, aho amashanyarazi azagezwa mu ngo ibihumbi 15 zo mu mirenge ya Remera, Kibungo, Rukira, Murama n’ahandi hasigaye.
Mu Murenge wa Remera hubatswe umuyoboro uzageza amashanyarazi ku ngo ziri hagati ya 800 na 1200, mu gihe izindi zingana na 61.4% ziri ku muyoboro w’igihugu (on grid). Kugeza ubu, mu Karere ka Ngoma, ingo zifite amashanyarazi ziri ku kigero cya 79.6%.
(Inkuru ya Janvier MANISHIMWE)
Comments are closed.