RIB ikomeje iperereza ku bibazo bivugwa muri Rayon Sports
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rukomeje iperereza ku bibazo by’inyerezwa ry’umutungo bivugwa mu ikipe ya Rayon Sports.
Kuwa 25 Gicurasi 2020 nibwo RIB yakiriye ikirego cy’umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, wareze abahoze ari abayobozi b’iyi kipe kunyereza umutungo wayo agera kuri Miliyari 1 Frw.
Kuva icyo gihe, abayobozi n’abahoze bayobora Rayon Sport batangiye guhamagazwa na RIB mu iperereza.
Umuvugizi wa RIB, Dominique Bahorera, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko hakomejwe iperereza ndetse ko hari ibimenyetso by’ibanze byasabwe abakurikiranywe.
Ati “Iperereza ryaratangiye ndetse hari ibimenyetso by’ibanze basabwa kugira ngo tubigenzure. Turacyari kubigenzura tunareba n’abatanga amakuru ahagije.
Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports kuva tariki ya 14 Nyakanga 2019, ashinja abamubanjirije guhombya iyi kipe asaga miliyari 1 Rwf ndetse no kuba iyi kipe itarishyuye imisoro igera kuri miliyoni 239 Rwf hagati ya 2014 na 2016.
Comments are closed.