Nyanza: Abacuruzi bo mu isoko ntibavuga rumwe n’Akarere ku kiguzi cy’amazi bakoresha

7,496
Kwibuka30

Abacuruzi bakorera mu isoko ry’I nyanza mugi baravuga ko babangamiwe n’igiciro cy’amazi kiri hejuru Akarere kabashyiriyeho mu gihe Akarere kavuga ko aribo ubwabo bishyiriyeho amafranga bagomba gutanga

Mu gihe igihugu gikataje mu gufata ingamba zo kurwanya covid-19, harimo gukaraba intoki kenshi gashoboka, bamwe mu bacuruzi bakorera mu isoko ry’I Nyanza barasanga igiciro cyo kugura amazi Akarere kabayiriyeho kiri hejuru cyane. Mu bisanzwe abazi aho Isoko ry’akarere rikorera, bazi za robine zashyizwe mu marembo y’isoko, ni za robine abinjira mu isoko babanza gukaraba mbere yo kwinjira mu isoko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa covid-19, nubwo benshi bishimira icyo gikirwa, ariko baravuga ko igiciro kiri hejuru.

Ku marembo y’isoko hashyizweho ubukarabiro bwiza kandi bw’isuku

Kwibuka30

Uwitwa Jacques KUBWAYO ufite Resitora mu isoko, yagize ati:”…rwose byari byiza ariko ikiguzi cy’ariya mazi kiri hejuru, buri kwezi dutanga amafranga igihumbi, ubwo kubera ko twese hamwe turi 700, bivuga ko ariya mazi tuyishyura ibihumbi 700 buri kwezi, tutabaze n’ikindi gihumbi cya buri kwezi cy’amashanyarazi, hakiyongeraho amafranga y’amasuku, umutekano, umusoro,….rwose usanga tubangamiwe, turaremerewe, Akarere kari gakwiye kugabanya”

Uwitwa Jeanne MUHOZA, we yagize ati:”sinibaza impamvu akarere kadashobora kutwunganira mu kwishyura ariya mazi, n’ubundi abo tuba turinda ni abaturage b’Akarere, rwose turaremerewe, turasabwa amafranga menshi tudafite”

Mu gihe Abacuruzi bavuga batyo, Akarere ko karavuga ko icyo kiguzi aribo ubwabo bakishyiriyeho, ko batakagombye kunanizwa nacyo. Bwana Erasme NTAZINDA yabwiye umuseke ko atari Akarere kashyizeho ibyo biciro, ko ahubwo ari abacuruzi ubwabo babishyizeho mu rwego rwo kunganira Akarere kurwanya covid-19.

Abacuruzi benshi bakorera mu isoko bavuze ko batigeze bagira inama iyo ariyo yose n’ubuyobozi bw’Akarere ngo basobanurirwe iby’ayo mafranga ko ahubwo babonye babibaturaho gusa. Kugeza ubu Abacuruzi 700 bakorera mu isoko rya Nyanza, batanga 1,400,000frs mu kugura amazi n’umuriro buri kwezi hatagiyemo isuku, umutekano, n’umusoro, usanga buri mucuruzi asaba agera kuri 10,000frs ku kwezi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.