RIB yafashe abatekamutwe batuburira aba agent ba Mobile Money


Urwego rw’Igihugu Rwubugenzacyaha,RIB , rurasaba aba ‘Agent’ ba Mobile Money kuba maso bakagira amakenga ku bantu babasaba kubabikuriza amafaranga bakoresheje nimero zabo za telefoni.
RIB yagaragaje ko hari ubutekamutwe bwadutse aho babohererezaho amafaranga nyuma abayohereje bakabarega mu Bugenzacyaha ko bibwe telefoni zabo ndetse ko uwayibye yanabikuje amafaranga yari ariho.
Urwego rw’Igihugu Rwubugenzacyaha RIB kandi rwatabgaje ko mu iperereza ryakozwe kuri ubu butekamutwe, rwafashe abitwa umugore n’umugabo n’undi mugabo bakurikiranweho ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukoresha inyandiko mpimbano no kurega umuntu mu Bugenzacyaha umubeshyera.
Umwe mu bafashwe unategura uwo mugambi yohereza undi ku mu agent wa MTN. Uyu Uwo iyo abonye umu agent amubwira ko nta nimero iba muri MOMO afite kandi hari umuntu ushaka kumwohereza amafaranga akamusaba ko bayanyuza kuri numero ye.
RIB yakomeje isobanura ko iyo umu agent amaze kwakira amafaranga, ayabikura akayaha uwo wamusabye ubufasha. Icyo gihe uwo wayamwohereje yihutira guhamagara MTN no kujya kuri Sitasiyo ya RIB gutanga ikirego avuga ko yibwe telefoni ndetse n’amafaranga ariho bamaze kuyabikuza. Amafaranga ahita ahagarikwa muri MTN nyuma akaza kuyasubizwa (umutekamutwe) kandi na yayandi yabikujwe yayahawe kuko aba yatanze ikirego ko yibwe telefoni ndetse n’amafaranga akabikuzwa.
Icyo gihe aba ateje igihombo wa mu Agent wamubikurije, bisobanuye ko abatekamutwe bayabona inshuro ebyiri. Ubundi buryo bakoresha, umutekamutwe nawe ubwe ajya ku mu agent akamusaba kumubikurikiza, igikorwa cyo kubikuza kigakorwa neza nkuko bisanzwe, hanyuma umutekamutwe agaca inyuma agahamagara kuri MTN, ko yibwe telefoni ye ko bahagarika MOMO.
MTN yihutira kuba ihagaritse ayo mafaranga, ikamusaba kubanza gutanga ikirego hagakorwa iperereza kugirango azayasubizwe. Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry yasabye aba ‘agent’ kujya bashishoza, bakabanza gukurikiza amabwiriza yo kuzuza imyirondoro y’umuntu uje gusaba serivisi zo kubitsa no kubikuza, kuko aba bafashwe iperereza ryagaragaje ko aribo baje kwibikuriza.
Ati:“Iyo umu agent wa MTN atanditse imyirondoro y’umuntu yahaye serivisi yo kubitsa cyangwa kubikuza, bishobora kumubera imbogamizi zo kugaragaza ibimenyetso byemeza neza ko nyir’ubwite ari we wiyiziye kubikuza ndetse akaza yitwaje telefone ye. Kubw’iyo mpamvu RIB iragira inama aba agent kujya bandika imyirondoro y’abo baha serivisi kugirango ubwo butekamutwe bucike.”
Iperereza ryagaragaje ko abaregwa bafashwe bamaze gukora ibi byaha inshuro zirenze imwe, aho bari bamaze kwiba arenga 1,000,000frw muri ubu buryo. Ubugenzacyaha bwasesenguye ibirego byagiye bitangwa kuri Sitasiyo zitandukanye za RIB, biza kugaragara ko uburyo icyaha gikorwamo ari bumwe n’utanga ikirego ari umuntu umwe.
Umuvugizi wa RIB , Dr. Murangira yanasobanuye ko “uwo wafashwe yakoreshaga nimero ze za telefoni ndetse niz’umugore we, yarangiza akabwira uwo wundi mugabo kujya kubikuza ku mu agent uri kure yaho atuye kugirango batazagira aho bahurira akaba yamumenya cyangwa yamwibuka. Iyo yamaraga kuyamuha barayagabanaga. Undi na we kandi mubo yoherezaga harimo n’ umugore we kuko nawe haraho yatanze ikirego avuga ko yibwe telephone nkuko umugabo we yabikoraga.”
Urwego rw’Igihugu Rwubugenzacyaha, RIB iraburira abishora mu butekamutwe nk’ubu kubihagarika ahubwo bagashakisha imibereho mu buryo bukurikije amategeko kuko itazacogora kubafata kugirango bahanwe. Yongeyeho ko amayeri yose bakoresha cyangwa uburyo bwose bakoresha bakeka ko batazamenyekana ari ukwibeshya ahubwo bakwiye gushaka imibereho mu buryo bwubahiriza amategeko.
Uwo mugore n’umugabo we bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge, mu gihe uwo wundi ari gukurikiranwa ari hanze, dosiye yabo ikaba yaroherejwe mu Bushinjacyaha.
Ibyaha bakurikiranweho, icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’izahabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 3,000,000frw ariko atarenze 5,000,000frw.
Ikindi ni icyaha cyo kurega umuntu umubeshyera gihanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 300,000frw ariko atarenze 500,000frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Naho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 3,000,000frw ariko atarenga 5,000,000frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Comments are closed.