RIB yahakanye amakuru yavugaga ko abanyururu bakorerwa iyicarubozo

9,588
Kwibuka30
Col Jeannot Ruhunga

Colonel RUHUNGA Jeannot yavuze ko mu gihe tugezemo nta waba agikorerwa iyicarubozo muri za kasho cyangwa gereza zo mu Rwanda

Umukuru w’urwego rushinzwe iperereza ku byaha mu Rwanda yabwiye abanyamakuru ko uru rwego ubu rudakoresha iyicarubozo mu kubona amakuru cyangwa gukurikirana umuntu ku cyaha. Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri mu mgi wa Kigali.

Ni kenshi mu Rwanda hagiye humvikana abantu – barimo na bamwe bari kuburanishwa mu nkiko ubu – bavuga ko bakorewe iyicarubozo kugira ngo bemere ibyaha.

Urwego rukurikirana ibyaha ruzwi cyane nka RIB (Rwanda Investigation Bureau) cyangwa polisi y’u Rwanda, mu bihe bitandukanye bagiye bereka abanyamakuru abakekwaho ibyaha, aba bakemera ibyo baregwa.

Gusa bagera mu nkiko bamwe bakabihakana, bakavuga ko babyemeye kuko bari bakorewe iyicarubozo mu buryo bw’umubiri cyangwa bw’intekerezo.

Colonel Jeannot Ruhunga ukuriye RIB, mu kiganiro n’abanyamakuru i Kigali yaraye avuze ko nta muntu wafungwa ngo akorerwe iyicarubozo uwarimukoreye ntabikurikiranweho.

Kwibuka30

Yavuze ko hari n’abo bagiye bereka abanyamakuru bo mu nzego z’ibanze cyangwa mu nzego zishinzwe gufata abantu barezwe ibyo bikorwa.

Bwana Ruhunga agira ati: “…N’ubushinjacyaha ntibushobora kwakira umuntu bubona ko yakorewe iyicarubozo”.

Bwana Ruhunga avuga ko ibivugwa n’ababurana ari “ibyo bitwaza kugira ngo barebe niba bakira icyaha bakurikiranyweho.”

Agira ati: “…ndagirango mbizeze ko ikintu cy’iyicarubozo atari uburyo uyu munsi dushobora gukoresha kugira ngo tubone amakuru cyangwa dukurikiraneho umuntu icyaha”.

Gusa gukorerwa iyicarubozo mu buryo bunyuranye ngo wemere icyaha byanditsweho n’umuhanzi Kizito Mihigo mu gitabo cye cyasohotse nyuma y’urupfu rwe.

Byanavuzwe na bamwe mu bahoze mu ishyaka FDU-Inkingi bari bafunze.

Biherutse nanone kuvugwa n’abari kuburana mu rubanza ruregwamo umunyamakuru Phocas Ndayizera ku byaha by’iterabwoba, ubu baburana bahakana ibyaha bari bemeye mbere.

Leave A Reply

Your email address will not be published.