Kigali: Polisi yarashe umujura wacukuraga amazu ya rubanda

7,432
Kwibuka30

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gasabo yarashe umujura bivugwa ko yacukuraga amazu akiba umutungo wa rubanda.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu mu mudugu Amajyambere , Akagari ka Musezero mu murenge wa Gisozi Sector, haraye humvikanye amasasu bivugwa ko yarashwe na Polisi ubwo ‘yarasaga umujura’ wari uje ayirwanya.

Polisi yakomeje ivuga ko uriya mujura ngo yari ari kumwe na bagenzi be babiri bacukura urugo rw’uwitwa Ezekiel Nzabandora ariko bakaba batari bwinjire mu nzu.

Gitifu w’Umurenge wa Gisozi, Madame MUSASANGOHE Providence nawe yemeje iby’ayo makuru avuga ko buriya bujura bwabaye ahagana saa munani z’ijoro.

Kwibuka30

Avuga ko amakuru bamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu avuga ko bariya bajura barimo bacukura urugo rwa Nzabandora nyuma baza kwikanga abanyerondo birutse bacakirana na Polisi yari iri mu kazi, umwe muribo utamenyekanye amazina wari witwaje umupanga n’icyuma gicukura ahita araswa arapfa.

Ati: “  Uwarashwe nta byangombwa bamusanganye ahubwo basanze afite umutarimba bacukuza n’umupanga. Babiri bari kumwe nawe birutse.”

Musasangohe asaba urubyiruko rwo mu murenge ayoboye kumva ko gukira biva mu gukora, ko nibadakora amaboko mu mifuka batazagira icyo bageraho.

Mu kiganiro kihariye umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yigeze guha UMUSEKE yavuze ko umuntu uzi ubwenge adatinyuka kurwanya undi ufte imbunda.

Yasabye abantu kumvira ibyo basabwe na Polisi, bakirinda kuyirwanya igihe cyose ibasabye kwemera ikabambika amapingu kugira ngo bagezwe mu butabera.

Leave A Reply

Your email address will not be published.