RIB yanyomoje ibyo kazungu yavugiye mu rukiko ko arwaye SIDA

3,256

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwanyomoje amakuru yatanzwe na Kazungu Denis ukurikiranywe kwica abantu akabashyingura mu nzu, ko yabitewe nuko bamwanduje Sida.

Kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023, nibwo Kazungu yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Abajijwe icyamuteye kwica abantu 14 barimo ab’igitsinagore 13 n’umuhungu umwe.

Kazungu Denis yabwiye Urukiko ko impamvu yicaga abakobwa yabazizaga ko bamwanduje SIDA ku bushake.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko ibizamini byakozwe mu gihe cy’iperereza byagaragaje ko Kazungu Denis nta Virusi itera Sida afite, ndetse ashimangira ko urukiko ari rwo ruzacukumbura ukuri ku byo yarubwiye.

Kazungu Denis akurikiranweho 10,  birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu,  ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

Comments are closed.