Rwanda Premier league yabujije RBA kongera kwerekana championnat idatanze miliyoni 400

2,612
Kwibuka30

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwamenyesheje Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) ko bwifuza miliyoni 400 Frw kugira ngo bucyemerere gukomeza kwerekana Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru.

RBA yari ifite uburenganzira bwo kwerekana iyi Shampiyona mu gihe cy’imyaka itatu yarangiranye n’umwaka w’imikino ushize. Iki kigo cyakomeje kwerekana iyi mikino no mu mwaka mushya wa 2023/24 mu minsi ine imaze gukinwa.

Kwibuka30

Ku wa Kane, tariki 21 Nzeri 2023, ni bwo ubu buyobozi butegura Shampiyona, bwandikiye ibaruwa ubwa RBA buyimenyesha ko bwifuza miliyoni 400 Frw kugira ngo buyemerere gukomeza kwerekana Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru igeze ku Munsi wa Kane.

Bwagize buti:“Twagiraga ngo tubamenyeshe ko ubusabe bwanyu bwanzwe ndetse ko icyifuzo cyacu cyo kugura uburenganzira ku mwaka butahindutse (miliyoni 400 Frw). Tuboneyeho n’umwanya wo kubamenyesha ko muhagaritswe kwerekana Shampiyona kuva ku munsi wayo wa gatanu uteganyijwe tariki 30 Nzeri 2023.

Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru rwari rumaze imyaka itatu rwaraguze uburenganzira bwo kwerekana iyi mikino kuri televiziyo, YouTube ndetse no kuyogeza kuri radiyo mu masezerano yarangiranye n’umwaka w’imikino wa 2022-23.

Impande zombi zimaze iminsi mu biganiro byo kongera amasezerano aho RBA yifuzaga gutanga miliyoni 250 Frw, ariko Rwanda Premier League yagaragaje ko nidahabwa miliyoni 400 Frw itazatanga isoko ryo kwerekana Shampiyona.

Leave A Reply

Your email address will not be published.