RIB yashyikirije Ubushinjacyaha dosiye y’ikirego cy’abantu 12 bakekwaho ibyaha byakorewe muri IPRC Kigali.

5,855
Kwibuka30

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, rwamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye y’ikirego kiregwamo abakurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo n’ubujura, bifitanye isano n’ibikoresho byibwe mu Ishuri rya IPRC-Kigali.

RIB yashyikirije ubushinjacyaha dosiye iregwamo abantu 12 bakurikiranweho ibyaha 3 mu ishuri rya IPRC Kigali riheruka gufungwa.

Kwibuka30

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yabwiye itangazamakuru ko ibi byaha ari ukunyereza umutungo, inyandiko mpimbano n’ubujura.

Kuwa 23 Ukwakira 2022 nibwo MINEDUC yasohoye itangazo rivuga ko IPRC Kigali yafunzwe by’agateganyo, kugira ngo iperereza rijyanye n’ubujura n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa Leta ririmo gukorwa rikomeze nta nkomyi.

Nyuma y’aho gato,Murindahabi Diogène uyobora IPRC Kigali yatawe muri yombi nyuma yaho bigaragaye ko habaye ubujura bw’ibikoresho by’iri shuri.

IPRC Kigali yafunzwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri kugira ngo iperereza kuri ibi byaha birimo ubujura rikorwe neza.

Leave A Reply

Your email address will not be published.