Gicumbi: Umusore wagerageje kwiyahura inshuro eshatu, yasanzwe yapfuye.

5,970
Kwibuka30

Akazwinimana Eric w’imyaka 27 birakekwa ko yiyahuye yimanitse mu mugozi, nyuma yo kubigerageza inshuro eshatu ntibikunde.

Ibi  byabaye  ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 25 Ukwakira 2022, mu Murenge wa Mukarange, Akagari ka Rugerero mu Mudugudu wa Ruziku mu Karere ka Gicumbi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruagerero, RUKIRABARAME Eric yahamirije UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko koko amakuru y’uru rupfu bayamenye bayabwiwe na mushiki we.

Yagize ati:“Mu masaha ya saa munani nibwo twamenye ko yiyahuye. Uwamubonye ni mushiki we ubwo yari avuye kwahira ubwatsi bw’inka.”

Asobanura uko byagenze Gitifu yagize ati:“Kwiyahura ku wo musore, yari afite inzu yararagamo mu gikari, yahengereye abantu bose badahari, arangije ajyamo, arakinga, urugi ateramo imisumari myinshi cyane ku buryo utabasha kurusunika ngo rukinguke, ajyamo ariyahura.”

Uyu muyobozi avuga ko mushiki wari uvuye kwahira, yaje agasanga nta muntu uhari kandi yari azi neza ko nta hantu yagiye, abonye hakinze, ahamagara ababyeyi be, barebera mu idirishya basanga yamaze kwiyahura.

Kwibuka30

Inzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’ibanze ndetse n’iz’urwego rw’ubugenzacyaha zahise zihagera kugira ngo zimenye amakuru kuri urwo rupfu.

Gitifu  Rukirabarame yavuze ko mu muryango nta kibazo kidasanzwe cyarimo yaba amakimbirane cyangwa intonganya ku buryo byatuma yiyambura ubuzima.

Gusa avuga ko atari ubwa mbere yari agerageje kwiyahura ariko agatabarwa atarashiramo umwuka.

Yagize ati:“Twaganiriye n’umuryango batubwira ko yari abigerageje inshuro nk’eshatu. Yigeze kurya amabuye ya radio, arongera ashaka kwiyahuza imiti yica imbeba nabwo ntiyagira ikibazo.”

Uyu muyobozi yasabye urubyiruko gushaka icyo rukora rukiteza imbere aho gutekereza kwiyambura Ubuzima.

Hari amakuru avuga ko yari yaracikirije amashuri ageze mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, atari uko  yabuze ubushobozi.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Byumba kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Leave A Reply

Your email address will not be published.