RIB yatangaje impamvu yataye muri yombi uwari ushinzwe ubuzima mu Karere ka Gasabo


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima n’Imibereho mu Karere ka Gasabo.
Akurikiranweho icyaha cyo kwaka no kwakira indonke y’amafaranga kugirango atange icyangombwa cyemerera Dispensaire kuba Poste de santé.
Uwo muyobozi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko. Ni mu gihe dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku ya 31 Ukwakira.
RIB yibukije abaturarwanda ko nta muntu ukwiriye kujya atanga indonke kugira ngo ahabwe serivisi yemerewe n’amateko. Yashimiye kandi abantu bamaze kumva neza ko serivisi yihuse kandi inoze ari uburenganzira bwabo.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko abantu bakoresha umwanya w’akazi mu nyungu zabo bwite, bagomba kubihagarika kuko ari ibikorwa bihanwa n’amategeko.
Comments are closed.