RIB yatanze umucyo ku bakozi b’uturere twa Nyanza na Gisagara batawe muri yombi.

11,352

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu taliki ya 17 Werurwe 2023 nibwo hamenyekanye ko hari bamwe mu bakozi bo mu Turere twa Gisagara na Nyanza batawe muri yombi kubera ibibazo bifitanye isano na ruswa.

Mu butumwa bumaze kunyuzwa kuri twitter y’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, hasobanuwe neza ibyaha abo bantu bivugwa ko ari ibikomerezwa bakurikiranyweho.

Kuri twitter ya RIB bagize bati:”RIB yafunze abakozi 5 b’Uturere twa Nyanza na Gisagara barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utwo Turere twombi.”

Muri ubwo butumwa, RIB yakomeje ivuga ko abo bose bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta mu itangwa ry’amasoko, gutanga inyungu zidafite ishingiro ndetse n’akagambane bagiranye na rwiyemezamirimo watsindiye isoko bigateza Leta igihombo.

Iperereza kuri abo bantu bose rirakomeje kugirango dosiye zabo zikorwe kandi zishyikirizwe ubushinjacyaha mu gihe abafashwe bo bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, Kicukiro na Rwezamenyo.

RIB irongera kwihanangiriza abasesagura cyangwa bakanyereza umutungo wa Leta, ibibutsa ko Ibi byaha bimunga imari n’ubukungu by’igihugu bitihanganirwa.

Comments are closed.