RIB yataye muri yombi Bwana TUYISENGE wagurishaga imiti itemewe mu Rwanda

11,935

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda ruramenyesha ko rwataye muri yombi umugabo wagurishaga imiti y’isuku itemewe gukorera mu Rwanda

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwatangaje ko rwafashe Bwana Tuyisenge Jean Claude ukurikiranyweho icyaha cyo kugurisha no gutanga ibintu bibujijwe mu buvuzi aho yagurishije amashyirahamwe y’abamotari umuti usukura intoki witwa HUUREKA hand sanitizer utujuje ubuziranenge kandi ubujijwe mu Rwanda.

Uwo muti wagurwaga n’abamotari mu rwego rwo kwirinda no kurwanya Covid-19 nk’iko byasabwe n’inzego zibishinzwe.

Nk’uko byashyizwe ku rukuta rwa Twitter, RIB yavze ko dosiye ya Jean Claude imaze gutegurwa hakaba hasigaye kuyishyikiriza ubushinjacyaha.

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda rwongeye kwibutsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatirwa mu bucuruzi bw’ibikoresho bitujuje ubuziranenge kuko bishyira ubuzima bw’abaturarwanda mu kaga.

Comments are closed.