Bujumbura: Igisasu cya Grenade cyaturikanye abana batatu barapfa abandi barakomereka

8,286
Kwibuka30
Burundi

Igisasu cyo mu bwoko bwa grenade kishe abana batatu abandi benshi barakomereka ubwo abo bana bariho bareba tereviziyo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 13 Kanama mu mugi wa Bujumbura igisasu cyo mu bwoko bwa grenade cyatewe n’umuntu kugeza ubu ataramenyekana cyahitanye abana batu bariho bareba tereviziyo mur karitiye shya yo mu magepfo yo mu mugi wa Bujumbura.

Aya makuru yemejwe na none n’umuvugizi wa Polisi y’U Burundi avuga ko iyo grenade yatewe hagati ya saa mbiri na saa tatu hagati ya butike na salon de coiffure iri aho ngaho. Yagize ati:”Yego nibyo, hagati ya saa mbili na saa tatu nibwo grenades yatewe n’umuntu kugeza ubu tutaramenya, ihitana abana batatu bari mu kigero k’imyaka iri hagati ya 6 na 12 bariho bareba tereviziyo, umwe muri abo bana yahise apfa ako kanya abandi babiri bapfa bageze kwa muganga, abandi bakomeretse ubu bajyanwe kwa muganga”

Kwibuka30
Amazon.com: Toy Pineapple Hand Grenades with Sound Effects - 4 ...

Abari hafi y’aho habereye icyo gikorwa bavuze ko batigeze babasha kumenya uwateye icyo gisasu, gusa barakeka ko uwabikoze yashakaga kwica kwica umwe mu bayobozi bari barimo kwiyogosheshereza muri iyo salon. Umwe yagize ati:”Abana bariho barebera tereziziyo ku idirishya ry’iyo salon, hashize akanya twumva ikintu kiraturitse cyane, turiruka, myuma tubona amaraso menshi, turakeka ko hari uwashaka kwiza umutegetsi barimo bogosha kuko imodoka ye yari iparitse ku ruhande aho”

Ni ku nshuro ya mbere habaye ikiru nk’icyo kuva prezida mushya Evariste arahiriye kuyobora igihugu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.