RIB yataye muri yombi NDIMBATI ushinjwa gusambanya umwana ku gahato.

8,609
Ibyo Ndimbati yakoze nyuma yo kumenya ko utubari twafunguwe – YEGOB  #rwanda #RwOT

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Bwana Ndimbati ukirikiranyweho icyaha cyo gusambanya ku gahato umwana w’umukobwa w’imyaka 17.

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Bwana Uwihoreye Jean Bosco Mustapha uzwi cyane nka Ndimbati nyuma y’aho umugore babyaranye, atangarije ko uwo mugabo yamusambanije ku gahato akanamutera inda akabyara abana babiri b’impanga ubwo uwo mugore yari afite imyaka 17 y’amavuko gusa.

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Bwana NDIMBATI yemejwe anashimanagirwa na Dr Thierry Murangira uhagarariye ubuvugizi bwa RIB, yagize ati:”RIB yafashe umugabo witwa Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati w’imyaka 51 acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.

Dr MURANGIRA Thierry yakomeje avuga ko uwo mugabo ubu acumbikiwe kuri station ya Rwezamenyo mu gihe hari gukorwa dosiye izashyikirizwa ubushinjacyaha.

Ndimbati w’imyaka 51 y’amavuko yatawe muri yombi kuri uyu wa kane taliki ya 10 Werurwe 2022, yamenyekanye cyane mu mafilimi menshi nka City maid, Papa Sava, n’izindi nyinshi.

Umugore witwa Fildaus uvuga ko yasambanijwe na Ndimbati yemeza ko uno mugabo yamusambanije ku gahato abanje kumusindisha, kandi ko akimara kumutera inda akabyara Ndimbati atigeze ahakana inda, ahubwo nyuma yaje kwirengagiza kuzuza inshingano nk’umubyeyi w’abana babiri b’impanga.

Ndimbati ushinjwa n'umukobwa kumusindisha akamutera inda y'impanga yemeye  ko asanzwe amufasha - UMUSEKE

Comments are closed.