RIB yataye muri yombi umukozi wa REB kubera ikibazo cya ruswa

7,622
Rwanda Education Board | P2 | English | Unit 1 - YouTube

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze uwitwa Habinshuti Salomon, umukozi mu Kigo gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB) n’umwe mu bakandida bashakaga akazi k’ubwarimu, wamuhaye ruswa kugira ngo amuhindurire amanota asohoke mu batsinze kandi yari yatsinzwe.

Uyu mukozi yatawe muri yombi nyuma y’ibibazo byavutse mu ishyirwa mu myanya ry’abarimu rigatuma abayobozi batatu bakuru muri REB bahagarikwa by’agateganyo kubera “kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry’abarimu uko bikwiriye”.

Kuri ubu gahunda yo gushyira abarimu mu myanya iri mu maboko ya Minisiteri y’Uburezi, ndetse hakaba harashyizwehoo itsinda ryihariye   rigomba gukurikirana uburyo abarimu bashyirwa mu myanya mu buryo bwihuse kandi buciye mu mucyo.

Ku rundi ruhande hakomeje iperereza ku makosa yagaragaye  ku nshuro ya mbere kugira ngo abayagizemo uruhare bakurikiranwe mu rwego rw’amategeko.

Ubuyobozi bwa RIB buratangaza ko iperereza rikomeje, kugira ngo hafatwe n’abandi bagiye batanga cyangwa bakakira ruswa hagamijwe guhindura amanota y’ibizamini byatanzwe ku basabye akazi k’ubwarimu, bukanibutsa Abaturawanda ko icyaha cya ruswa kitazigera kihanganirwa kandi ko kidasaza.

RIB calls for vigilance in land-related transactions | The New Times |  Rwanda

Comments are closed.