Abahesha b’inkiko basabwe kurangwa n’ubupfura n’ubunyangamugayo

8,118
Kwibuka30

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yasabye Abahesha b’Inkiko b’Umwuga na ba Noteri bikorera gukora kinyamwuga kandi ko kurangiza inyandikompesha, bikozwe ku neza cyangwa ku gahato ngo ni yo ntambwe y’itangwa ry’ubutabera bwuzuye.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yakiraga indahiro z’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga 25 na ba Noteri bikorera 14, umuhango wabereye mu cyumba k’inama cy’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Barindwi muri abo Bahesha b’Inkiko b’Umwuga ni abagore mu gihe muri banoteri bikorera barahite yarimo batanu b’abagore.

Minisitiri Busingye yavuze ko inyandikompesha zidashyizwe mu bikorwa, zituma abaturage bacika intege, ntibabe bagifite inyota yo guharanira uburenganzira bwabo.

Ati “Ibyo rero bikwiye gutuma mwe bahesha b’inkiko mumaze kurahira mwumva ko mufite uruhare rukomeye mu itangwa ry’ubutabera. Indahiro mumaze kurahira, ikubiyemo amahame buri wese aramutse ayubahirije yatuma muba abanyamwuga bubashywe. Mukwiye guhora muzirikana ibikubiye mu ndahiro mumaze kugira”.

Minisitiri Busingye, yabwiye ba noteri bikorera ko ngo nubwo uyu murimo utangiye gukorwa n’abikorera vuba, ariko aba mbere bawurahiriye mu mwaka wa 2018, ubu bakaba bageze ku 166 habariwemo nabarahiye.

Avuga ko hari abatangiye guteshuka ku murimo wabo ariko bakirukanwa. Yagize ati “Twatangiye kubonamo bamwe bateshuka ku mahame n’amategeko biwugenga, kandi wareba ugasanga barabikoze nkana.

Niyo mpamvu hari umwe wahise yirukanwa ataramara n’amezi 3 mu murimo kandi n’undi wese uzagaragara ntituzamwihanganira”.

Busingye yabasabye gukurikiza amategeko uko yakabaye, kugira ubushishozi mu byo bakora, kwirinda uburiganya n’indi myitwarire idakwiye umunyamwuga.

Kwibuka30

Abahesha b’inkiko b’umwuga na ba noteri bikorera barahiriye kuzuza inshingano zabo kandi bakazikora kinyamwuga.

Sebera Nyunga, Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Ubumwuga, yabwiye abahesha b’inkiko b’umwuga ko uyu mwuga usaba ubupfura n’ubwitange.

Yagize ati: “Uyu mwuga usaba ubupfura no kuba warumviye impanuro ukiri muto. Urabasaba gushyira imbere umuco w’ubwumvikane n’abo mugiye gufasha”

Akomeza avuga ko bishimira ko cyamunara zisigaye zikorerwa ku ikoranabuhanga.

Me Bagezigihe Cyprien warahiriye kuba umuhesha w’inkiko w’umwuga, avuga ko mu kazi ke atazihutira guteza ibuafatiriwe mu cyamunara.

Yagize ati “Indahiro twahawe nazakiriye neza, icyo niteguye gukora ni umurimo w’ubuhuza aho kwihutira guteza ibyafatiriwe muri cyamunara.”

Me Muhizi Jean Claude na we warahiye nk’umuhesha w’inkiko, yabwiye Imvaho Nshya ko yiteguye gukora akazi kandi akagakora kinyamwuga.

Ati “Uyu ni umurimo mwiza ufasha kubuhariza ubutabera. Ni indahiro nakiriye neza kandi niteguye gukora akazi, nkakorana ubunyamwuga nkuko twabisabwe na Minisitiri w’Ubutabera.”

Abahesha b’Inkiko bigenga bageze kuri 491, hakongerwaho 26 barahiye, hiyongeraho abahesha b’Inkiko batari ab’umwuga 2627 barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa 30 b’uturere, 416 b’imirenge, 2,147 b’utugari, 3 bo muri Minisiteri y’Ubutabera, 1 wo ku Rwego rw’Umuvunyi ndetse na 30 batanga ubujyanama mu by’amategeko ku karere.

Muri rusange mu Rwanda habarurwa Abahesha b’Inkiko bagera ku 3,143 hatabariwemo abo mu ma Gereza n’ababihabwa n’amategeko agenga ibigo bakoreramo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.