RIB yataye muri yombi Umunyamakuru ushinjwa gufata ku ngufu umukobwa

7,431
Gutumiza Ingabire kuri RIB: Iterabwoba, kurimanganya no kujijisha  abanyarwanda | Umunyarwanda

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umunyamakuru w’imwe muri televiziyo zikorera mu Rwanda w’imyaka 26 y’amavuko akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha umukobwa imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Amakuru yizewe yahawe IGIHE natwe dukesha iyi nkuru ni uko uwo munyamakuru yafatiwe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kagarama mu Mudugudu wa Muyange mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa w’imyaka 22.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’uwo musore, avuga ko ubu afungiye kuri Station ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje.

Uwo mukobwa bivugwa ko yahohotewe,yoherejwe ku Isange One Stop Center kugira ngo akorerwe isuzuma ahabwe n’ubutabazi bw’ibanze.

Dr Murangira yasabye abanyarwanda kwirinda ibyaha nk’ibi by’ihohoterwa yaba irishingiye ku gitsina n’irindi iryo ariryo ryose.

Ati “RIB iraburira abahohotera abantu cyane cyane abakora ihohotera rishingiye ku gitsina ryaba ari irikorerwa abana cyangwa abantu bakuru, ikaba isaba abantu kugendera kure ibyo byaha.”

Icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato gihanishwa igifungo cy’imyaka itari munsi y’icumi ariko itarenze 15 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

(Src:Igihe.com)

Comments are closed.