Rusesabagina yareze Sosiyete y’indege ya GainJet Aviation n’umuvugabutumwa Costantin Niyomwungere, abashinja gufatanya n’u Rwanda kumushimuta

5,934
Kwibuka30
Paul Rusesabagina admits backing rebels, denies violence | Rwanda News | Al  Jazeera

Paul Rusesabagina yatanze ikirego mu rukiko arega Sosiyete y’indege ya GainJet Aviation yo mu Bugereki n’umuvugabutumwa witwa Costantin Niyomwungere, abashinja ’gufatanya n’u Rwanda kumushimuta’.

Umuryango wa Rusesabagina wakunze kuvuga ko uyu mugabo yashimuswe na leta y’u Rwanda imufatiye i Dubai muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, mu gihe u Rwanda rwo rwakunze kuvuga ko ari we wizanye i Kigali.

Rusesabagina kuri ubu ufungiye mu Rwanda, yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Kigali mu mpera za Kanama, yerekwa itangazamakuru n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 31 Kanama.

Mu kiganiro yahaye The New York Times, Rusesabagina we yavuze ko yavuye ku Kibuga cy’Indege cya Al Maktoum i Dubai ari mu ndege bwite yo mu bwoko bwa Bombardier Challenger 605 ya GainJet, “yari yakodeshejwe n’umuntu uturuka i Burundi”, ikaza kumugeza i Kigali.

Rusesabagina wavuze ko yafashwe azi ko ari i Burundi, yabwiye iki gitangazamakuru ko yari agiye kubonana na Costantin Niyomwungere wari wamutumiye kugira ngo aganirize amatorero ye.

Ati: “Nari natumiwe n’umuntu nitaga inshuti, wiyita Musenyeri cyangwa intumwa, yari yantumiye kugira ngo nganirize amatorero ye, ngo mbaganirize kuri ‘Hotel Rwanda’. Izina rye ni Constantin Niyomwungere”.

Mu kirego cy’amapaji 90 Rusesabagina n’umuryango we batanze mu rukiko rwa Texas muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bavuze ko indege y’iyi Sosiyete ari yo yakoreshejwe mu kumushimuta mbere yo kwisanga i Kigali.

Kwibuka30

Ikirego nk’iki ni na cyo cyatanzwe mu rukiko rwa San Antonio barega Apôtre Niyomwungere Costantin gukorana na leta y’u Rwanda mu kumushimuta.

Rusesabagina n’umuryango we bavuga ko ruriya rubanza “rukomoka ku mugambi mubisha wa guverinoma y’u Rwanda n’abaregwa GainJet na Constantin Niyomwungere, bohereje Rusesabagina [mu Rwanda] mu buryo butemewe n’amategeko, bamufunga nta mpamvu banamwica urubozo.”

Rusesabagina, umugore we n’abana babo batandatu bose bareze muri uru rubanza, bagashinja ubutegetsi bw’u Rwanda kwica uburenganzira bwa muntu no guhungabanya demokarasi binyuze mu guhashya amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Bunzemo bati: “Kwibasira Bwana Rusesabagina byiyongereye bitewe n’uko yabaye umuntu uzwi ku rwego mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, kandi wamagana ihohoterwa rya guverinoma y’u Rwanda, harimo kuba Rusesabagina yarashyigikiye Mapping Report y’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 2010.”

Bavuze ko kandi kubera kunenga ubutegetsi bw’u Rwanda, “Rusesabagina yaje gutotezwa, aterwa ubwoba, habaho umugambi wo kugerageza kumwica ndetse n’ibikorwa byo kumusebya bimaze imyaka irenga 10” bavuga bikorwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse n’itangazamakuru ryabwo.

Paul Rusesabagina ufungiwe mu Rwanda, aregwa ibyaha birimo iterabwoba, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, gushyira abana mu mitwe yitwara gisirikare, gushimuta, gutwika no kurema imitwe y’iterabwoba.

Urukiko Rukuru mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza, ruheruka kwanzura ko dosiye ya Rusesabagina ihuzwa n’iya Nsabimana Callixte wiyise Sankara wari Umuvugizi w’Umutwe wa FLN n’iya Nsengimana Herman wamusimbuye cyo kimwe n’abandi 17, nyuma yo gusanga hari ibyaha bahuriyeho.

Biteganyijwe ko urubanza rwabo ruzaburanishwa mu mizi tariki ya 26 Mutarama 2021.

(Src:Umuryango)

Leave A Reply

Your email address will not be published.