RIB yataye muri yombi umunyapolitiki Dr Kayumba Christopher

6,762
Kayumba yavuze ko mbere yumvaga atajya muri politiki kuko akunda imirimo y'ubushakashatsi no kwigisha
Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwataye muri yombi umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta Dr Kayumba Christopher

Binyujijwe ku rukuta rwa twitter, urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Dr Christopher KAYUMBA, umunyapolitiki ufite ishyaka rya politiki ritari ryemerwa mu gihugu.

Uyu mugabo yari yitabye urwo rwego mu masaha y’igitondo, ariko ubutumire bwa RIB ntibwari bwagaragaje icyo bumutumirijeho. Muri ubwo butumwa bumenyesha ifungwa rye, RIB iragira iti:

“Uyu munsi, RIB yafunze Dr. Kayumba Christopher nyuma y’igihe ikora iperereza ku byaha yarezwe n’abantu batandukanye byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.”

Burakomeza bugira buti:

“Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, dosiye ikaba iri bushyikirizwe Ubushinjacyaha nkuko amategeko abiteganya.”

Kuva yashinga ishyaka rya Politiki, Dr Kayumba yakomeje kutavuga rumwe na bimwe mu byemezo bya guverinoma.

Dr Kayumba wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda aherutse kuva mu gihome yamazemo igihe kitari gito ashinjwa ibyaha bitavuzweho na benshi.

Ku mbuga nkoranyambaga, hakomeje kuvugwa byinshi, ndetse hari na bamwe badatinya kuvuga ko abenshyerwa, gusa ubwo dosiye ye izagezwa mu butabera, byizewe ko urukiko arirwo ruzaca urubanza maze ukuri kukajya ahagaragara.

Comments are closed.