RIB yataye muri yombi umukozi wa REG kubera kwaka ruswa umuturage.

8,079
Rwanda Energy Group on Twitter: "The Toll free numbers are even on the  cars.… "
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwataye muri yombi umukozi wa REG wafashwe yaka ruswa umuturage kugira ngo amuhe serivisi.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umuyobozi w’ishami rya sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) rya Kabeza witwa Munyabugingo Charles akaba akurikiranyweho kwaka ruswa umukiliya kugirango amuhe serivisi.

Ukekwaho icyaha ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irashimira abatanze amakuru kugirango ucyekwa afatwe inakangurira n’abandi bose gukomeza kuyitungira agatoki abafite uwo muco mubi wo kwaka ruswa nk’ikiguzi kugirango bahabwe serivisi abantu bayifitiye uburenganzira.

Leave A Reply

Your email address will not be published.