RIB yatwaye ibikoresho byose by’itumanaho bya Ingabire Victoire mu rwego rw’amaperereza

10,475

Nyuma y’iperereza ryakozwe kuri uyu wa gatandatu mu rugo kwa Ingabire

Kuri uyu wa gatandatu w’icyumweru gishize, nibwo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu RWanda RIB rwatangaje ko rwaye gusaba mu rugo kwa Ingabire Victoire nyuma y’aho urwo rwego rufatiye ku mupaka umugabo washakaga kwambuka igihugu anyuze mu nzira zitemewe yerekeza mu mitwe irwanya Leta y’U Rwanda, RIB yavuze ko mu makuru uwo mugabo yatanze, hari areba INGABIRE VICTOIRE akaba ari nayo mpamvu iwe mu rugo hakozwe igikorwa cyo gusaka mu rwego rw’iperereza, nyuma y’icyo gikorwa uwitwa MAHORO JEAN umuvugizi w’ishyaka DALFA UMURINZI kugeza ubu ritaremerwa mu Rwanda yabwiye ikinyamakuru cyacu ko RIB yabatwaye ibikoresho bijyanye n’ituma naho ndetse n’izindi nyandiko. Ku murongo wa Terefoni twashatse kuvugana n’ubucuruzi bw’ubugebugenzacyaha mu Rwanda ariko ntibyadukundira. Hari n’andi makuru avugwa ko usibye kwa Victoire INGABIRE, RIB yaba yasatse no mu rugo kwa Me NTAGANDA Bernard nawe ufite ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.

Comments are closed.