Umugabo yahungiye kuri polisi yambaye ubusa nyuma yo gufatwa ari gusambanya umugore w’abandi

11,426
Kwibuka30

Umugabo wo mu gihugu cya Kenya yahungiye kuri station Ya Polisi yambaye ubusa nyuma gufatwa yagiye gusambanya umugore w’umusirikare

Kuri uyu wa gatandatu ahagana saa tanu z’ijoro, umugabo utatangarijwe amazina wo gihugu cya Kenya yahungiye kuri station ya Polisi ya Embakassi yambaye agakariso gusa nyuma yo gufatirwa mu cyuho yagiye gusambanya umugore w’umusirikare. Uwo mugabo yavuze ko atari azi ko uwo mugare afite umugabo kuko yari yaramubwiye ko ari umupfakazi. Yagize ati”jye Sinarinziko uwo mugore afite umugabo, yari yarambwiye ko ari umupfakazi, umugabo we yapfuye Arashwe mu bitero bya Alshabab byabereye muri hotel ya Nairobi”

Uwo mugabo avuga ko atari azi ko umugabo we akiriho kandi ko ari umusirikare mu kigo cya gisirikare cya Nanyuki, ngo yagiye abona umugabo amuguyeho mu masaha y’ijoro, umugore akaza kwemera ko yamubeshye, yakomeje avuga ko umugabo yagize umujinya mwinshi atangira kumudiha n’umujinya mwinshi, abona yamwica ariko agira mahirwe aramucika aribwo yahise yirukankira ku biro bya polisi yambaye agakariso gusa kuko atari kubona uko atora imyenda ye.

Kwibuka30

Ntiyabashije kubona uko ahungana imyenda ye

Abajijwe impamvu atabanje kujya gushaka aho akura imyenda, yavuze ko byose yabitewe n’ubwoba kuko yabonaga umugabo yariye karungu ko yashoboraga no kumusanga mu baturanyi akaba yamwcirayo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.