Ronaldinho n’ikipe bafatanyije muri gereza aho bafungiye begukanye igikombe, bahembwa ibiro 16 by’akabenzi.

12,769
ikipe yatwaye ibihembo

uwahoze ari umukinnyi w’icyamamare mu mupira w’amaguru rutahizamu wakiniye amakipe atandukanye yigarurira imitima ya benshi muri ruhago kw’isi aho yakiniye amakipe nka FC Barcelona, AC Milan n’Igihugu cya Brazil aho yatwaranye ibikombe nayo makipe akomeye ndetse yafashije ikipe ye yo muri gereza afungiyemo muri Paraguay kwegukana igikombe n’ibiro 16 by’akabenzi bari bemerewe

Ronaldinho ufungiye muri Paraguay azira gukoresha pasiporo mpimbano we n’umuvandimwe we Roberto bitabiriye iri rushanwa ry’umupira w’amaguru ryo muri gereza yabo birangiye baryegukanye ku mugaragaro

iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe menshi agizwe n’abakinnyi batanu ariko iya Ronaldinho igera ku mukino wanyuma ndetse itwara igikombe itsinze ibitego 11-2 Ronaldinho waruri hejuru mu mikinire ye doreko yarafite amacengo menshi akaboneza mwizamu bigaragara ko ari umukinnyi wakanyujijeho atiburira yatsinze ibitego bitanu wenyine ndetse atanga pase 6 zavuyemwo ibitego.

Amashusho yatambutse kumbuga nkoranyambaga mu bihe byatambutse yerekanaga ifoto ya rutahizamu wakanyujijeho yambaye ikabutura ateruye igikombe arikumwe na bagenzi be bari muri gereza aho bafungiye mu Gihugu cya Parguay we n’umuvandimwe we ROBERTO de Asis bafatamwe pasiporo mpimbano

Comments are closed.