RRA yarengeje intego y’umusoro yari yihaye mu mwaka wa 2020/2021

9,756

kigo cy’Imisoro n’Amahoro kigaragaza kinjije amafaranga angana na miliyari 60.4 mu mwaka wa 2020-2021 arenga ku ntego cyari cyihaye kwinjiza muri uwo mwaka.

Iki kigo cyari kihaye  intego yo  kwinjiza  miliyari 1.594,3 Frw, hinjizwa 1,654,5 Frw.

RRA  igaragaza ko nubwo Covid-19 yagize ingaruka ku bukungu ariko abasora bubahirije inshingano zabo.

Ibi byatangajwe ubwo hatangizwaga ukwezi ko gushimira abasora ku nshuro ya 19.

Insanganyamatsiko igira iti “Dufatanye Kuzahura Ubukungu”.

Bamwe mu bacuruzi bo mu mujyi wa Kigali, bashimiwe ko bitwaye neza mu gusora, baravuga ko kuba barahawe ibihembo by’abasoze neza, byabashimishije bagashishikariza abandi kujya batanga imisoro mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’igihugu.

Kayitesi Joy yagize ati “Byaranshimishije cyane. Ndashishikariza abacurizi bagenzi banjye kujya basora, kuko biteza imbere igihugu imihanda n’amavuriro bikubakwa.”

Murekatete Console “Iki gihembo mu by’ukuri kirantunguye. Gusa nsorera ku gihe. Ndashishikariza abatitabira gusora kujya babigira inshingano zabo, kuko bizamura ubukungu bw’igihugu.’’

Umuyobozi mukuru wungirije wa RRA, Kaliningondo Jean Louis, avuga ko kuba intego z’iki kigo zaragezweho byagizwemo uruhare ahanini n’abasora basoze neza, kuko bagiye bagabanyirizwa ibihano by’amande.

“Twarishimye cyane! Ibi byatweretse ko abasora bakoze cyane umwaka ushize, ntabwo twari kubigeraho tudafatanyije n’abasora. Icya kabiri cyatumye tubigeraho twanashyizeho ingamba nyinshi zifasha abazahajwe na Covid-19 ntibacibwa amande.”

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’imari n’igenamigambi Tusabe Richard, avuga ko mu rwego rwo gufasha abasora neza, hari amafaranga asaga miliyari 250 agiye kuboneka azashyirwa mu kigega nzahura bukungu.

“Icyo tugomba gukora ni ugushaka ubushobozi ngo tuzahure ubukungu vuba. Bya bikomere tugerageze kubivura vuba, na za nshingano twihaye zo kugeraho mu mwaka wa 2024 ntizizasubire inyuma. Miliyari 250 zigiye kuboneka zizashyirwa mu kigega nzahurabukungu mu rwego rwo gufasha abazahajwe n’iki cyorezo.”

Guverimoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda nyinshi zigamije gufasha abikorera mu kuzahura ubukungu no kongera gusubukura ibikorwa.

Muri izo gahunda harimo izo korohereza abasora, bamwe bagasonerwa imisoro, n’ibindi birimo ikigega nzahurabukungu cyatangiranye miliyari 101 Frw zo gufasha abikorera kuzahura ubukungu.

(src: flashfm)

Comments are closed.