Rubavu: Abasore babiri bafatanwe ibikoresho bari bibye mu nzu y’umuturage

7,285
Kwibuka30

Kwibuka30

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe abasore 2 batoboye inzu y’umuturage witwa Uwineza Johnson bakamwiba ibikoresho byo mu nzu bitandukanye birimo televiziyo, mudasobwa na teremusi 2.

Abo basore bafashwe Tariki ya 03 Werurwe, mu Mudugudu wa Mugangari, mu Murenge wa Gisenyi muri Rubavu.

 Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’uburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi  yavuze ko aba bafashwe ari Mazimpaka  Eric na Hakizimana Aphrodis bafashwe mu ijoro barimo kwiba umuturage, nyuma yaho atanze amakuru kuri Polisi ko yatewe n’abajura.

Yagize ati “Ahagana saa kumi  z’ijoro abajura babiri batoboye inzu ya Uwineza barinjira batangira kwiba ibikoresho byo mu nzu bakajya babihereza abandi bari basigaye inyuma. Nyir’urugo   yahise abumva niko guhamagara Polisi ko yatewe n’abajura, Polisi ifatanije ni izindi nzego z’umutekano yahise itabara bwangu ifata abo bajura n’ibikoresho bari bibye gusa abasigaye inyuma bahise biruka baracyashakishwa”

SP Karekezi yavuze ko ikibazo cy’ubujura butobora amazu kimaze iminsi muri aka Karere agira inama abajura kubireka kuko inzego z’umutekanpo zifatanije n’abaturage zagihagurukiye

Yagize ati “Turagira inama abantu bose bafite ingeso mbi y’ubujura kubireka kuko Polisi ifatanije n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage bahugurukiye gufata abajura bakabiryozwa, kera byajyaga bavuga ngo iminsi y’umujura ni 40 ariko ubu siko bimeze ubu wiba rimwe ugahita ufatwa”

Yaboneyeho umwanya wo gukangurira abaturage kutirara bagashyira ingufu mu gukora amarondo bagamije kwibungabungira umutekano, yanabasabye kandi kujya bahanahana amakuru vuba yaho bumvise ubujura kugira Polisi ibatabare bwangu.

Abafashw bashyikirijwe ikigo cy’ubugenzacyaha (RIB) gikorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi, kugira bakurikiranwe n’amategeko hanyuma ibikoresho bisubizwa nyirabyo.


Comments are closed.