Rubavu: Abaturage bahanganye na Polisi, umwe araraswa

634

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abaturage bo mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu bari bavanye ibicuruzwa bya magendu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahanganye n’abashinzwe umutekano ubwo bageragezaga kubahagarika, umwe muri aba baturage araraswa arapfa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yasobanuriye itangazamakuru ko byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa 7 Ukwakira 2024, hagati ya Saa Kumi na Saa Kumi n’Imwe z’urukerera.

Yagize ati:“Icyabaye ni uko hari abaturage bambukije ibicuruzwa mu nzira zitemewe, igihe bahagaritswe n’inzego z’umutekano bashaka kuzirwanya bakoresheje amabuye. Habayeho kurasa kugira ngo abaturage bahunge, bumve ko bikomeye, muri uko kurasa hari uwo isasu ryahitanye. Hari n’abandi babiri bakomeretse bidakomeye, hari n’abaducitse, ntabwo tuzi aho bari ariko turakomeza gufatanya n’abaturage tubashake.”

Nubwo abaturage bavuga ko uwishwe ari umwana wajyaga ku ishuri hagati ya Saa Mbiri na Saa Tatu z’igitondo, Meya Mulindwa yasobanuye ko atari ko bimeze, kuko ngo ntibyumvikana ko umwana wiga mu mashuri abanza ajya kwiga mu rukerera, ubwo habaga iki kibazo.

Yagize ati:“Ibi ni ibikorwa byabaye mu rukerera, hagati ya Saa Kumi na Saa Kumi n’Imwe, nubwo hari abaturage babeshye ngo uriya yari umunyeshuri ugiye ku ishuri, ntabwo ari byo kuko ayo si amasaha y’amasomo, nta n’ubwo yari yambaye impuzankano, ahubwo na we yari afite uko ahuye n’ibyo bikorwa kuko harimo n’umubyeyi we wari ufite ibyo bicuruzwa, ashobora yari aje kumwakira.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yashimangiye ko uwo bivugwa ko ari umunyeshuri yari kumwe n’umubyeyi we, kandi ko nyuma y’iri sanganya, abandi baturage bateje akavuyo, batwara bimwe mu bicuruzwa byari byinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu.

ACP Rutikanga yasobanuye kandi ko abagerageje kwinjiza ibi bicuruzwa mu Rwanda bashakaga kurwanisha ibisongo.

Ati:“Byaje kugaragara ko ari magendu bafite kuko Polisi ibahagaritse, bashyize ibintu hasi, basubira muri Congo. Nyuma babonye Polisi igiye gufata bya bintu, bagaruka inyuma n’amabuye n’ibisongo bari bitwaje.”

Ashingiye ku kuba hari abaturage bashatse kwifatanya n’abavanaga ibucuruzwa muri RDC mu kurwanya Polisi, Meya Mulindwa yatangaje ko inzego z’ubuyobozi zigiye kwigisha abaturage, kuko byagaragaye ko bagendera mu kigare, bagashaka kwifatanya n’abanyabyaha.

Yagize ati:“Icyo tugiye gukora ni ugukomeza kuba hafi y’abaturage kuko twabonye ko hari abaturage bamwe bajya mu byaha, abandi bakabagenderaho. Ibyo rero bisaba ko tubegera, tukabibutsa amategeko, tukabibutsa ingaruka zo kwijandika mu bikorwa bya magendu.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, yamenyesheje abaturage bateraniye mu nama i Bugeshi ko nubwo iki kibazo cyabayeho, ubusanzwe hari ubufatanye bwabo n’abashinzwe umutekano, abasaba gukomeza gukorana neza.

Yagize ati:“Igikurura umutekano muke ntimugire ngo ni amasasu gusa. Na magendu ikurura umutekano muke. Kwigomeka, guterana amabuye bikurura umutekano muke. Ntabwo ari byo. Reba tube Abanyarwanda bumvira, ni cyo kituranga kandi tube Abanyarwanda bafatanya muri byose. Ndababona mwababaye, natwe twababaye. Twaretse akazi twakoraga kugira ngo dufatanye namwe.

Meya Mulindwa yasobanuye ko ubuyobozi bugiye kuganira n’umuryango w’uwapfuye, bumenye ibyo ukeneye mu kumusezeraho, ni byo buzashingiraho buwuha ubufasha.

Comments are closed.