RUBAVU: Aborozi n’abacuruzi b’amata basabwe kwirinda gutwara amata mu majerekani ya pulasitike

8,070
Kwibuka30
Musanze: Ubuyobozi buraburira abagikora ubucuruzi bw'amata mu kajagari -  Kigali Today

Aborozi n’abacuruzi b’amata mu karere ka Rubavu, basabwe kwirinda gutwara amata mu majerekani ya pulasitike kuko atakaza ubuziranenge bityo akaba yagira ingaruka ku wayanyweye.

Hirya no hino ahari amakusanyirizo y’amata, haba hari urujya n’uruza rw’abaje kuhagurishiriza umukamo w’amata uvuye mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Rubavu.

Bamwe mu bagemuye amata bayazana mu bicuba, abandi mu majerikani ya pulastike.

Ubusanzwe hatangwa inama ko mu kurinda ubuziranenge bw’amata, bidakwiye ko atwarwa mu majerekani ya pulasitike. 

Kwibuka30

Abakusanya umukamo w’amata nabo barabizi kuko hari ayo bapima bagasanga yangiritse ntibabe bakiyafashe, bikaba intandaro y’igabanuka ry’ingano y’amata bari biteze kubona .

Bamwe mu bacuruzi b’amata bagaragaza ko impamvu bagitwara amata mu majerekani ya pulasitike, ari uko badashobora kwigondera ibicuba kuko bihenze

Rudasingwa Fidèle, umukozi wa RAB ukorera mu Karere ka Rubavu mu mushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo, avuga ko inyungu z’aborozi zo kugabanya ingano y’amata atakaza ubuziranenge, bakwiye gutera intambwe bakigurira ibicu babategereje gukomeza kubihabwa ku buntu.

Ubuziranenge bw’amata ntibuhungabanywa gusa no kuyatwara mu majerikani kuko aborozi n’abacuruzi bagaragaza kandi ko kuba agenda ku magare kandi mu mihanda mibi, ari izindi mbogamizi bakaba bifuza ko hakorwa imihanda ya Mahoko – Nkomane n’uwa Yungwe – Mahoko iva mu nzuri ziri mu nkengero y’ishyamba rya Gishwati.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias avuga ko inyigo y’ikorwa ry’iyimihanda yatangiye.

Umushinga RDDP ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo, ugaragaza ko mu myaka 5 ishize mu karere Ka Rubavu wahaye aborozi ibicuba 1110, bikaba byarafashije mu kugabanya ingano y’amata yatakazaga ubuzirange ku buryo litiro zakirwa ku makusanyirizo ziyongereye ziva ku bihumbi 11 na 500 zigera kuri litiro ibihumbi 90 mu cyumweru.

Comments are closed.