Breaking News: Rayon sport yirukanye burundu abarabu Youssef na Ayubu

8,540
Kwibuka30
Youssef Rharb ntabwo ashaka kuguma muri Rayon Sports - |Welcome to our  website checkout new videos,...

Ikipe ya Rayon sport imaze gukora inama y’igitaraganya yirukaniwemo abasore babiri bakiniraga Rayon Sport nk’intizo.

Amakuru yihutirwa amaze kugera ku kinyamakuru Indorerwamo.com aremeza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ubuyobozi bwa Rayon sport bwakoze inama y’igitaraganya, inama yakorewe ku Kimihurura iyoborwa na Perezida wayo UWAYEZU J.Fidele.

Muri iyo nama hafatiwemo umwanzuro ukomeye watumye iyi kipe yirukana burundu abakinnyi babiri aribo rutahizamu Youssef Rharb na mugenzi we Ayubu Ait Lahssaine bari barahawe iyi kipe ya Rayon Sport nk’intizanyo bavuye mu ikipe ya Rajah Casablanka yo mu gihugu cya Maroc.

Kwibuka30

Aba basore biravugwa ko bari bamaze iminsi bavuga ko babayeho nabi kuko bamaze igihe barya indyo imwe, ndetse ko bameze nk’infungwa.

Amwe mu makuru dufitiye gihamya, aravuga ko Perezida wa Rayon Sport, n’umujinya mwinshi yabahaye imishahara yabo ahita abasezera burundu.

Bamwe mu bazi bya hafi ubuzima bw’abo basore babiri, baravuga ko batigeze banezerwa na rimwe, umwe yagize ati:”Bano bahungu bari barishwe n’agahinda, barira ahantu haciriritse, ndetse nzi neza ko uriya w’inzobe yari afite gahunda yo kuba yaragiyemu kwa cumi gushize

Uno musore Youssef ni umwe mu basore bari bamaze kwitwara neza muri Rayon Sport ndetse n’abakunzi b’ikipe bari bamaze kumukunda no kumwiyumvamo ku buryo benshi bari bubabazwe n’iyi nkuru y’igenda rye, Youssef yagiye afasha cyane mu gutsinda bimwe mu bitego Rayon Sport.

Comments are closed.