Rubavu: Bane bafatanywe ibiro 100 by’urumogi n’udupfunyika twarwo 5,000

6,178
Kwibuka30

Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) bafatanyije n’abandi bapolisi bo mu Karere ka Rubavu ndetse n’abaturage, mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 14 Werurwe bafashe abasore 3 bafite ibiro 100 by’urumogi bingana n’udupfunyika ibihumbi 54. Bafatiwe mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Amahoro.

Ni mu gihe ku wa Gatandatu tariki ya 13 Werurwe mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu hari hafatiwe undi musore witwa Sebareme Jonas w’imyaka 39, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 5.

Abafatanywe urumogi ibiro 100 ni abamotari babiri ari bo Habumugisha Claude w’imyaka 31, Sibomana Jean de Dieu bakunze kwita Fils w’ imyaka 31 na Rukundo Jean Claude uyu akaba yari ashinzwe kurinda aho rubikwa (Store), urumogi rukaba ari urwa Hakizimana Janvier.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Insepctor of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari babizi neza ko hari urumogi ruri buve mu gihugu cya Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo rukazanwa mu Rwanda kurucuruza.

Yagize ati: “Hari uwitwa Rafiki aba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yafashe biriya biro 100 abiha abantu barabyogana bambuka ikiyaga cya Kivu babigeza ku butaka bw’u Rwanda bisubirira muri Congo. Bamaze kubihageza bahasanze bariya bamotari babiri babizanira uwitwa Hakizimana Janvier ukirimo gushakishwa kuko yahise acika inzego z’umutekano. Rukundo Jean Claude usanzwe arinda ahabikwa urwo rumogi ni we wahise afatwa. Abaturage bakimara kuduha amakuru mu gitondo saa kumi n’imwe twahise dufata bariya basore batatu tubasanze ahabikwa urwo rumogi (Store).

CIP Karekezi yakomeje avuga ko Sebareme Jonas we yafatiwe iwe mu rugo mu Murenge wa Busasamana na we afite udupfunyika ibihumbi 5 agiye kurucuruza mu baturage. Yashimiye abaturage uruhare bakomeje kugaraza mu kurwanya ibiyobyabwenge, avuga ko byose biva mu musaruro w’ubukangurambaga abaturage bahawe ku ngaruka z’ibiyobyabwenge.

Ati: “Bariya bantu bakoresha amayeri ahambaye mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge, abaturage bamaze gusobanukirwa ingaruka ibiyobyabwenge bigira ku buzima, ubukungu ndetse no ku mutekano w’Igihugu. Ubu ni bo baduha amakuru tukabasha gutahura amayeri yose tugafata ababikwirakwiza, turabashimira kandi tubakangurira gukomeza ubwo bufatanye.”

Kwibuka30

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yagiriye inama urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge ndetse na bamwe mu batwara ibinyabiziga bijandika mu bikorwa byo kubitwara.

Ati: “Muri bariya bantu 4 bafashwe harimo abamotari 2, icyo tubabwira ni ukwirinda amafaranga y’umurengera baba babahaye ngo babitware kuko iyo bafashwe bahanwa kimwe nk’abandi banyabyaha bose mu gihe nyamara usanga ari bo bari batunze imiryango yabo. Urubyiruko rugomba kumenya ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima ndetse bikabamaraho amafaranga ndetse iyo bafashwe barafungwa bagahanwa hakurikijwe amategeko.”

CIP Karekezi yavuze ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage batahwema kurwanya ibiyobyabwenge kuko ari byo ntandaro y’ibindi byaha byose. Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacya(RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi.

Tariki ya 07 Werurwe muri iki cyumweru dusoza abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) nanone bari bafashe abantu 6 umunsi umwe nabo bafite udupfunyika 2,610 tw’urumogi bagiye kurukwirakwiza mu baturage.

Iteka rya Minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.