Rubavu: Bwana Nzayisenga yafatanywe udufunyika 1,987 tw’urumogi
Ku bufatanye n’abaturage bo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Kanzenze, Akagari ka Kirerema Polisi yafashe uwitwa Nzayisenga w’imyaka 27. Yafashwe mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 24 Nyakanga afatanwa udupfunyika 1,987 agiye kurucuruza mu Murenge wa Kanzenze aruvanye mu Murenge wa Busasamana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yashimiye abaturage bo mu Murenge wa Busasamana bahaye amakuru abo mu Murenge wa Kanzenze aba nabo baramufata bahita bahamagara Polisi.
Yagize ati ” Abaturage bo mu Murenge wa Busasamana nibo bari bafite amakuru kuri uriya Nzayisenga ko acuruza urumogi ndetse hari umukiriya we arushyiriye wo mu Murenge wa Kanzenze yose yo mu Karere ka Rubavu. Muri uko guhanahana amakuru nibwo abo mu Murenge wa Kanzeze bamufashe bahamagara Polisi.”
CIP Karekezi akomeza avuga ko bafashwe barimo kugenda kuri moto yari itwawe n’uwitwa Uwingabire Olivier ariko we yahise acika hafatwa uwo yari ahetse ariwe Nzayisenga ndetse ni nawe nyiri urumogi. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho gukangurira abamotari kwirinda kwijandika mu byaha kuko bizajya bibakururira akaga gakomeye harimo no gufungwa.
Ati” Si rimwe si kabiri dukangurira abamotari kujya bemera wenda bagakorera amafaranga makeya ariko meza atariho ibibazo. Uriya yari atwaye umuntu abizi ko arimo gukwirakwiza urumogi, ikimenyimenyi yabonye bafashwe aba ariwe uhunga mbere bivuze ko yari azi ibyo bafite n’impamvu babahagaritse. Uwingabire moto ye yafatiriwe kandi nawe arakomeza gushakishwa kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.”
CIP Karekezi yakomeje akangurira urubyiruko n’abaturage muri rusange kwirinda kwijandika mu byaha aho biva bikagera cyane cyane ibijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Nzayisenga yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo hatangire iperereza. Ni mu gihe hakirimo gushakishwa Uwingabire Olivier wacitse.
Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Comments are closed.