Leta y’Ubuholande yohereje Venant Rutunga ukekwaho ibyaha bya Jenoside.

5,389
Kwibuka30

Ubutabera bw’u Buholandi bwohereje mu Rwanda Venant Rutunga ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bikekwa ko yabikoreye muri Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye.

Uyu mugabo w’imyaka 72 yahoze ari Umuyobozi mu Kigo cy’Ubushakashatsi mu by’Ubuhinzi cya ISAR Rubona kiri mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Kiruhura, Umurenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye.

Rutunga yatawe muri yombi mu 2019 mu Buholandi aho yari amaze imyaka irenga 10 atuye. Uyu mugabo yari yarashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi.

Kwibuka30

Bivugwa mu 1994, Abatutsi barenga 1000 bahungiye muri ISAR Rubona, Rutunga akaba ari we wahamagaye Interahamwe zaje kubicira muri icyo kigo.

Nyuma yaje guhunga ndetse mu 2000 yaka icyangombwa cy’ubuhunzi ariko ntiyagihabwa na Leta y’u Buholandi. Nyuma yaje kujurira ariko nabwo aratsindwa.

Uyu mugabo yahoze akora nk’umushakashatsi udahoraho muri Kaminuza ya Wageningen mu Buholandi.

Si we Munyarwanda wa mbere woherejwe n’ubutabera bw’u Buholandi mu Rwanda, kuko mu 2016, Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye nabo boherejwe mu Rwanda bagatangira kuburanishwa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

(Src:Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.