Rubavu: Ishimwe Prince wakekwagaho ubujura agashaka gutera icyuma umupolisi, yarashwe mu cyico arapfa

13,261

Abapolisi basanze abakekwa kuba ari abajura bari kuniga umuturage bari bateze mu Kagari ka Kivumu mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, umwe muri bo ashaka kubatera icyuma, bahita bamurasa, agwa aho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo yabwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko uwarashwe yitwa Ishimwe Prince w’imyaka 18 y’amavuko.

Yavuze ko ibi byabaye mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatatu tariki indwi Nzeri 2022 ahagana saa saba z’ijoro.

Yavuze ko Abapolisi bari ku burinzi basanze ibisambo biri kuniga umuturage byari byateze, bigahita bikizwa n’amaguru ndetse n’uwo bariho bambura akiruka.

CIP Mucyo Rukundo yavuze ko umwe muri aba bakekwa ko ari abajura, yuriye igipangu agashaka kurwanya Abapolisi akoresheje icyuma, na bo bakitabara, bagahita bamurasa.

Umurambo wa Ishimwe Prince, wajyanywe mu buruhukira bw’Ibitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma, ubundi ushyikirizwe umuryango we umushyingure.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera aherutse kugira inama ‘ibisambo’ byijanditse mu bujura bwo kwambura abaturage ibyabo ko polisi itazabyihanganira.

CP John Bosco Kabera kandi akunze kugira inama abakekwaho ibyaha kureka inzego zigakora akazi kazo bakirinda kuzirwanya kuko uzashaka kuzirwanya na zo zizitabaza icyo zifite.

Comments are closed.