MUKURA VS yatsinzwe urundi rubanza itegekwa kwishyura izindi miliyoni 12 mu minsi 45 gusa

8,477
Kwibuka30

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), yategetse ikipe ya Mukura VS kwishyura William Opoku Mensah miliyoni 12 Frw bitarenze iminsi 45.

Mukura VS yahagaritse abakinnyi batanu - Kigali Today

Kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Nzeri nibwo FIFA yamenyesheje Mukura VS ko yatsinzwe urubanza yaregwagamo n’uwahoze ari rutahizamu wayo Opoku kubera kumwirukana bidakurikije amategeko.

Uyu musore ukomoka muri Ghana yavuze usibye kumwirukana bidakurikije amategeko, hari n’imishahara atahembwe.

Kwibuka30

Muri werurwe uyu mwaka nibwo Mukura yahagaritse Opoku kubera ikibazo cy’imyitwarire, gusa icyo gihe Opoku ntiyabyemeraga.

Ibi bihano bije nyuma yaho iyi kipe yari imaze iminsi iri gukubita inzu ibipfunsi ishaka miliyoni 46 Frw yo kwishyura Djilali Bahloul, wayibereye umutoza nawe yirukanye binyuranye n’amategeko.

Opoku Mensah yageze muri Mukura mu mwaka w’imikino wa 2020/21 ayitsindira ibitego umunani.

Leave A Reply

Your email address will not be published.