RUBAVU: Polisi yafashe uwari ifite ibisubizo bya Covid -19 bihimbano

7,019

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe gutegura no gukoresha ibizamini kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Werurwe ryafashe uwitwa Tuganeyezu Emmanuel ukurikiranweho guhimba ubutumwa bugufi bwerekana ko yipimishije covid-19 akaba ari muzima agira  ngo bimuheshe uburenganzira bwo kujya mu kizamini cyo gukorera  uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga icyiciro “A”, byabereye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagali k’ Umuganda, Umudugudu wa Muhati.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba  Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uyu  Tuganeyezu yafashwe ubwo Abapolisi bakoresha ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga bagenzuraga ko abagiye gukora bujuje ibyangombwa bibemerera kwinjira mu kizami.

Yagize ati “ Abapolisi bari mu gikorwa cyo kugenzura ko abagiye gukora ibizamini bujuje ibisabwa, harimo ko ugiye mu kizamini agomba kuba afite igisubizo cyerekana ko yasuzumwe covid-19 , kandi nta bwandu afite. Bageze kuri uyu Tuganeyezu basanga afite ubutumwa yahawe kera, yahise afatwa arafungwa”.

Akimara gufatwa yavuzeko atigeze ajya kwipimisha covid-19, ahubwo yafashe ubutumwa  yahawe n’ ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC) ku itariki ya 7 Mutarama bwerekana ko nta covid afite , yahise afata ubwo butumwa abwohereza kuyindi nomero ahindura amatariki ashyiraho tariki ya 15 Werurwe.

SP Karekezi yagiriye inama Abantu bose cyane cyane abifuza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga kubahiriza amabwiriza baba bashyiriweho, bakaza gukora ibizamini bafite ibyangombwa by’umwimerere bakirinda guhimba ibyangombwa kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ikindi yabakanguriye kugana inzego zibishinzwe ngo zibafashe kubona ibyo byangombwa kuko bitagoye kubibona.

Tuganeyezu yashyikirijwe Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi  Gisenyi, ngo hakurikizwe amategeko.

Ingingo ya 276 yo mu gitabo cy’amategeko agena ibyaha n’ibihano muri rusange  ivuga ko , Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Comments are closed.