Uburusiya bwahombye undi Jenerali waguye mu ntambara ya Ukraine

6,704

Undi musirikare w’Uburusiya w’ipeti rya Jenerali yiciwe mu mirwano mu ntambara y’Uburusiya na Ukraine nk’uko Perezida Volodymyr Zelensky yabitangaje.

Nubwo atavuze izina ry’uwo mu Jenerali, ariko umujyanama muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ya Ukraine yavuze ko Jenerali Majoro Oleg Mityaev yishwe na batayo igendera ku bitekerezo by’ubuhezanguni izwi ku izina rya Azov.

Ibitangazamakuru byo muri Ukraine byavuze ko Jenerali Mityaev yiciwe hafi y’umujyi wa Mariupol.

Ni Jenerali wa kane bivuzwe ko yishwe, bituma bamwe bibaza impamvu abasirikare nk’abo b’Uburusiya bo ku rwego rwo hejuru begera cyane ahabera imirwano.

BBC itangaza ko Abasesenguzi bacyeka ko aba Jenerali barenga 20 barimo kuyobora ibikorwa bya gisirikare by’Uburusiya muri Ukraine, bivuze ko niba impfu zimaze gutangazwa zemejwe, kimwe cya gatanu cy’aba Jenerali bamaze kwicirwa mu mirwano.

Umuntu wo mu itsinda ryegereye Perezida Zelensky yavuze ko Ukraine ifite itsinda ryo mu butasi bwa gisirikare rishinzwe kwibasira abasirikare bo hejuru b’Uburusiya.

Uwo muntu yavuze ko bagambirira aba Jenerali bakomeye, abapilote, abakuru b’imitwe irashisha intwaro za rutura.

Comments are closed.