Rubavu: Polisi yataye muri yombi abagabo bane bakwirakwizaga urumogi mu baturage.

4,731

Kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Nyakanga Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu ishami ryayo rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafatanye abantu bane udupfunyika tw’urumogi 1,353 bakwirakwizaga mu baturage.

Abo ni Harerimana Aime w’imyaka 26 na Niyoniringiye Innocent w’imyka 21 bafatiwe mu Kagari ka Mahoko, Umurenge wa Kanama bafatanwa udupfunyika 648 ndetse na Moto RC 804X bifashishaga mu gukwirakwiza urwo rumogi nayo irafatwa; abandi bafashwe ni Sibomana Yvan w’imyaka 26 na Ndayisenga Elie w’imyaka 22 bafatanwe udupfunyika 705 bafatirwa mu Mudugudu wa Kitarimwa, Akagari ka Gikombe mu Murenge wa Nyakiriba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bafashwe ahanini biturutse ku makuru bahawe n’abaturage.

Yagize ati “Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryari rifite amakuru ko Harerimana usanzwe ari umumotari acuruza urumogi ndetse agatwara n’abarucuruza. Biturutse kuri ayo makuru rero yatanzwe n’abaturage iri shami ryamenye amakuru ko Niyoniringiye avuye mu Murenge wa Bugeshi kuzana urumogi nibwo bahise bajya kubareba babafatira ahitwa ku Ishusho mu Murenge wa Kanama bombi bahekanye kuri moto babasangana igikapu barebyemo basanga harimo udupfunyika 648 tw’urumogi bari baje gucuruza aho ng’aho mu masaha ya saa cyenda z’umugoroba.”

Umuvugizi yongeyeho ati “Sibomana na Ndayisenga nabo ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryari rifite amakuru ko baturutse mu Kagari ka Kora, Umurenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu baje kurucuruza ahitwa ku Kivoka nibwo bahitaga babatangira kuko bari bamenye ko baje mu modoka itwara abagenzi barayihagarika bahita babafata.”

CIP Karekezi yaburiye abantu bakwirakwiza ibiyobyabwenge ko bashatse babireka kuko n’ubundi amaherezo yabo ari ugufatwa bagahomba ndetse bakanashyikirizwa ubutabera.

Yagize ati “Buri gihe duhora dukangurira abakwirakwiza n’abanywa ibiyobyabwenge n’undi wese wijandika muri byo ko babireka kuko nta nyungu n’imwe bazigera babibonamo kabone n’ubwo byatwara iminsi ariko bazafatwa babihanirwe.”

Yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano batanga amakuru ku gihe y’abakwirakwiza n’abanywa ibiyobyabwenge cyane ko aribyo bikunze kuba intandaro y’ikorwa ry’ibindi byaha bihungubanya umutekano w’abaturawanda. Anibugtsa n’abamotari kwirinda kwijandika mu ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanama ngo bakorerwe dosiye.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.