Gicumbi: 17 bafashwe banywa inzoga yitwa dunda ubwonko itemewe mu Rwanda

5,177
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu 17 bari bahinduye inzu akabari bari kunywa inzoga yitwa Dunda ubwonko itemewe mu Rwanda.

Ku mugoroba wa tariki ya 12 Nyakanga ahagana saa tatu z’ijoro abapolisi bakorera mu Karere ka Gicumbi muri sitasiyo ya Rutare bafatiye abantu 17 mu rugo rwa Ntezimana w’imyaka 37. Atuye mu Murenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Kiziba, Umudugudu wa Rwingwe, Ntezimana yari yarimuriye akabari mu rugo atuyemo n’umuryango we ari naho hafatiwe bariya bantu 17.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Minani yavuze  ko ku mugoroba wa tariki ya 12 Nyakanga abaturage batanze amakuru ko kwa Ntezimana himuriwe akabari. Abapolisi bagiyeyo basanga koko hariyo akabari abantu barimo kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yose.

Ati”Tukimara kumenya ayo makuru twagiye mu rugo rwa Ntezimana ahagana saa tatu z’ijoro, igihe ingendo ziba zitemewe (Curfew). Twahasanze abantu 17 barimo kunywa inzoga nayo itemewe  ikunze kwitwa Dunda ubwonko.  Nyiri urugo (Ntezimana) yahise acika hafatwa umukozi we wamucururizaga  izo nzoga witwa Tuyisenge Donati w’imyaka 19.”

SP Minani yashimiye abaturage batanze amakuru ariko agaya bariya barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

Ati” Bariya bantu bari barenze ku mabwiriza menshi yo kurwanya COVID-19. Kubera ko utubari tutemewe bafashe urugo baruhindura akabari byongeye nako gacuruza inzoga zitemewe mu Rwanda, bari barengeje amasaha yo kuba bageze mu ngo zabo (Curfew), nta  gapfukamunwa bari bambaye nta n’intera yari hagati y’umuntu n’undi.”

Yakomeje avuga ko urebye ahantu barimo kunywera izonga ubwaho hakorohereza icyorezo cya COVID-19 gukwirakwira bitiwe n’ukuntu bari begeranye kandi hashyushye.

Abafashwe bahise bajyanwa ku biro by’Umurenge  wa Nyamiyaga kugira ngo baganirizwe ku bukana bw’icyorezo cya COVID-19 n’uko barushaho kukirinda. Nyuma inzego zibishinzwe zabaciye amande, bajyanwa mu kato kugira ngo bapimwe harebwe ko hatarimo abanduye COVID-19.

Nyiri urugo aracyarimo gushakishwa ariko  uwacuruzaga inzoga ariwe Tuyisenge yaciwe amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 ndetse afungwa iminsi 7 nk’uko amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu Karere ka Gicumbi abiteganya.

(Src:RNP)

Leave A Reply

Your email address will not be published.