Rubavu: Umugabo yazindukiye mu gikorwa cyo guhamba mushiki we yaraye yiyiciye.

8,776

Mu Karere ka Rubavu haravugwa inkuru y’umugabo yaraye yishe mushiki amuziza amasambu yarangiza akazindukira mu gikorwa cyo kumushyingura.

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwemeje ko rwataye muri yombi umugabo ukekwaho icyaha cyo kwica mushiki we bavukana amuziza ko batumvikanye ku kibazo cy’amasambu kuko uyu mushiki we yari yamubujije kuyigurisha.

Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba, Bwana Eric Murindangabo, yagize ati:”Nibyo koko uyu mugabo ari mu maboko y’ubugenzacyaha nyuma yo gukekwaho kwica mushiki we bava inda imwe agahita amwihambira mu murima afashijwe na bamwe mu bashuti be ba hafi, byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri bikaba bivugwa ko ngo yaba yamujijije ko uyu nyakwigendera yamwangiye kugurisha isambu y’umuryango basigiwe n’ababyeyi

Umwe mu baturanyi ba nyakwigendera witwa Madeleine Nzirorera yabwiye umunyamakuru wacu ko byabaye mu ijoro mu masaha akuze kuko nta n’induru bigeze bumva, yagize ati:”Kugeza ubu ntawamenya igihe uyu musore yakoreye aya marorerwa, ariko uko biri kose yabikoze bwije cyane, bari bamaze iminsi bapfa isambu yashakaga kugurisha mushiki we akabyanga”

Amakuru dufute ni uko umubiri wa nyakwigendera uruhukiye mu bitaro bya Gisenyi, mu gihe uwo mugizi wa nabi n’abandi bane bafatanije kumushyingura bari mu maboko y’ubugenzacyaha.

Comments are closed.