Rubavu: Undi muturage yaraye akomerekejwe n’igisasu cyaturutse muri Congo

3,693

Umuturage witwa Hagumimana Pierre wo mu Karere ka Rubavu yakomerekejwe n’igisasu cyaturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu mirwano ishyamiranyije ingabo za Leta n’umutwe wa M23.

Ni igisasu cyaguye ku butaka bw’u Rwanda kuri uyu wa 31 Ukwakira 2023 mu Mudugudu wa Buringo, Akagari ka Butaka mu Murenge wa Bugeshi.

Uyu mugabo w’imyaka 30 ubwo yari aragiye inka nibwo yakomerekejwe n’icyo gisasu cyaturutse muri RD Congo.

Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru kivuga ko cyamenye ko yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitwabweho n’inzego z’ubuzima.

Ku rundi ruhande igisasu cyarashwe na FARDC cyahitanye umugore witwa Zabayo utuye muri Village ya Gitotoma muri Buhumba.

Igisasu cyahitanye Zabayo w’imyaka 40 ni icyarashwe ku nzu ye iri mu bilometero bicye uvuye ku butaka bw’u Rwanda.

Umutwe wa M23 washinje ingabo za Leta n’imitwe bafatanyije gutera ibisasu biremereye ku baturage b’abasivili muri Buhumba na Kibumba hafi y’u Rwanda.

Uyu mutwe wavuze ko FARDC n’abo bafatanyije aribo bishe Zabayo ndetse bagakomeretse n’uyu munyarwanda witwa Hagumimana.

Ntacyo Guverinoma y’u Rwanda cyangwa iya Repubulika ya Demokarasi ya Congo baratangaza kuri iki gisasu cyakomerekeje Umunyarwanda.

Umuturage w’i Rubavu wakomerekejwe n’iki gisasu yiyongereye ku wundi wo mu murenge wa Cyanzarwe na we wakomerekejwe n’ikindi gisasu cyarasiwe muri RDC mu minsi ishize.

Imirwano guhera mu ntangiriro za Ukwakira iri kubera muri teritwari za Masisi, Nyiragongo na Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru mu duce twari dusanzwe tugenzurwa n’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zoherejwe guhagarara hagati y’abarwana.

Comments are closed.