Rubengera: Umugabo yajombye igisongo mu gitsina cy’umugore we amuziza ko yanze ko baryamana.

16,205
Kwibuka30

Mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 58 wajombye igisongo mu gitsina cy’umugore w’imyaka 52 amuziza ko yanze ko baryamana.

Byabereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Bubazi mu Murenge wa Rubengera ku gicamunsi cyo ku wa 27 Nzeri 2022.

Abaturanyi b’uyu mugore babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko umugabo umaze umwaka umwe afunguwe kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi, yagiye mu rugo rw’uyu mugore amusaba ko amuha ku myaka, undi amusubiza ko atumvise neza icyo ashatse kuvuga, niko kumwerurira ko ashaka ko baryamana.

Kwibuka30

Umugore ngo yaramuhakaniye, umusaza aragenda agaruka yitwaje igisongo akimutera mu myanya myibarukiro.

Abaturanye n’uyu mugabo mu Mudugudu wa Remera mu Kagari ka Gacaca, bavuze ko no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yasambanyaga abagore ku ngufu akanabatera ibisongo mu gitsina.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bubazi, Mudaheranwa Emmanuel yavuze ko uyu mugabo asanzwe afite imyitwarire itari myiza.

Yagize ati: “Uyu mugabo asanzwe adashobotse ntaramara n’imyaka ibiri afunguwe kubera ibyaha yakoze muri Jenocide yakorewe abatutsi. Abaturage baduhamagaye batubwira ko uwatewe igisongo ari gutaka, tuhageze dusanga aravirirana cyane tumushyira mu ngobyi tubona uburyo ameze atagerayo. Twitabaje Polisi izana imodoka tumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Rubengera birananirana yoherezwa ku Bitaro bya Kibuye ari naho akirembeye. Ukekwaho gukora iki cyaha yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Rubengera.

Gitifu yasabye abaturage kutijandika mu bikorwa by’ubusambanyi n’ubushoreke kuko bisenya umuryango nyarwanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.