Bwana Mvukiyehe Juvenal wayoboraga KIYOVU Sport yeguye ku buyobozi bw’iyi kipe

6,867
Kwibuka30

Uwari Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvénal yeguye ku buyobozi bw’iyi kipe, mu gihe yari asigaje igihe kingana n’umwaka umwe ngo agere ku mpera za manda ye ingana n’imyaka itatu yari yaratorewe.

Ibaruwa igaragaza ubwegure bwe yageze hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Nzeri 2022.

Yagize ati “Mfashe umwanya wo kubagezaho ubwegure bwanjye ku mpamvu zanjye bwite no ku mpamvu y’uko mbona ntazagera ku ntego nari niyemeje.

Yavuze ko mu nteko rusange iteganyijwe tariki 1 Ukwakira 2022 aribwo bakwiriye kuziga ku busabe bwe, bagashaka umusimbura.

Mvukiyehe Juvénal yari yatowe nk’umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida wa Kiyovu Sports, atorwa ku bwiganze bw’amajwi 100%.

Nyuma yo gutorwa Mvukiyehe yagaragaje ko agamije gufasha ikipe mu buryo bushoboka bwose kugira ngo igere ku byo itari yaragezeho mu myaka 27 ishize.

Kwibuka30

Nyuma yo kugera ku ntebe y’ubuyobozi yakoze ibindi bitandukanye biganisha Kiyovu Sports ku ntsinzi birimo kuba yaraguze abandi bakinnyi n’abatoza batandukanye kandi bagaragaje ko bakora ikinyuranyo muri shampiyona y’u Rwanda.

Muri bo harimo umutoza Haringingo Francis wagejeje ikipe ku mwanya wa kabiri muri shampiyona iheruka. Nyuma yo kwamburwa uyu mutoza akerekeza muri Rayon Sports, Mvukiyehe yerekeje mu Bubiligi aganira n’umutoza Patrick Aussems umwe mu bakomeye muri Afurika y’iburasirazuba, ariko ibiganiro ntibyakunze.

Nyuma yo kubona ko byanze yagiye mu gihugu cya Congo azana umutoza Alain-André Landeut wakurikiwe n’abakinnyi b’abanyamahanga harimo n’Umurusiya Vladislav Kormishin w’imyaka 27.

Icyakora ku buyobozi bwa Mvukiyehe hagiye humvikanamo kutumvikana hagati y’abo bafatanyije kuyobora byaje no gutuma bamwe mu bayobozi bayo bavugwaho gushaka kwegura.

Ikindi kibazo cyagaragaye mu buyobozi bwa Mvukiyehe muri Kiyovu Sports, ni ibibazo by’amafaranga kugeza ubwo rimwe na rimwe abakinnyi badahembewe igihe.

Mvukiyehe yavuze ko yiteguye kumara andi mezi abiri amenyereza undi uzaba yatorewe gukomeza kuyobora umuryango mugari wa Kiyovu Sports.

Mvukiyehe yeguye gihe muri Kiyovu Sports hari kuvugwamo ibibazo byinshi by’imyenda y’amafaranga afitiwe abakinnyi n’ibindi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.