RUHANGO: Abantu 4 bafatanwe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 18

7,645

Polisi y’ u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Werurwe, yafashe abantu bane bafite udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 18 bari bagiye gucuruza ahantu hatandukanye mu gihugu.  Bafatiwe mu murenge wa Ruhango, akagali ka Nyamagana, umudugudu wa Kigimbu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko abafashwe ari Dusabumuremyi Xavier,  Dusingizimana Bernard, Mukarukundo Vestine, na Bakundukize Medari ari nawe wari urufite mu rugo iwe.

SP Kanamugire yakomeje avuga ko aba bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage bahaye amakuru Polisi ko hari abantu ba ruharwa bacuruza urumogi kandi baruvana mu tururere dutandukanye tw’igihugu bakaruzana mu karere ka Ruhango bakarukwirakwiza mu baturage. Abapolisi bahise batangira ibikorwa nbyo kubafata niko kujya mu rugo rw’uwitwa Bakundukize Medari, basatse inzu abamo basanga afite udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 18.”

SP Kanamugire yagiriye inama abantu bose banywa cg bagacuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko nta kiza kibivamo uretse gufatwa bagafungwa kandi igihe kirekire.

Ati “Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n ‘abaturage yakajije ibikorwa byo gufata abantu bacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’ababinywa, bityo rero bakwiye kubireka bagakora indi mirimo yabateza imbere aho kwishora mu biyobyabwenge bibaviramo gufungwa igihe kirekire.”

Yasoje ashimira abaturage batanze amakuru, uru rumogi rugafatwa rutarakwirazwa mu baturage, anabasaba gukomeza gutanga amakuru y’abo bakeka bafite ibiyobyabwenge.

Abafashwe bose n’urumogi bafatanwe bashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruhango ngo hakurikizwe amategeko.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Comments are closed.